Amerika yihanangirije u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere ku bijyanjye no guca caguwa

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko ziteguye gufatira ibihano by’ubucuruzi  bikakaye  ibihugu birimo u Rwanda,Tanzania na Uganda nibiramuka biciye icuruzwa ry’imyenda ya caguwa bakunze kwita “Mitumba” muri aka gace.
Umunyambanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ubukungu n’ibikorwa byo mu karere ku mugabane wa Afurika, Harry Sullivan yasabye ko ibi bihugu byakwisubiraho kuri uyu mwanzuro bitarenze tariki ya 23 Gashyantare 2018 bitaba ibyo bikirengera ingaruka z’ibihano by’ubucuruzi biteganyijwe.
Mu gihe hateganyijwe inama y’abakuru b’ibihugu  byo muri aka karere izabera i Kampala muri Uganda, iziga ku bijyanye n’ibikorwaremezo n’iterembere mu by’ubuzima ku wa 23 Gashyantare 2018, Harry Sullivan asanga ari cyo gihe cyiza cyo gufata icyemezo gikwiriye kuri iyi ngingo.
Harry Sullivan yagize ati “Nizeye ko ibizava mu nama y’abakuru b’ibihugu byo muri aka karere bizaduha umwitangirizwa w’ icyo tugomba gukora”.
Inkuru dukesha The East African ivuga ko ibihugu byo muri aka karere byari byiyemeje guca burundu caguwa bitarenze mu mwaka wa 2019 gusa igihugu cya Kenya cyahise gikuramo akacyo karenge kitwaje ko byaba ari ukwica amasezerano yashyizweho umukono i Agoa gusa  Kenya niyo  yungukiraga cyane muri aya masezerano hagati na Amerika kurusha u Rwanda,Uganda na Tanzaniya.
Harry Sullivan ati “Numvise ko aka karere gashaka kubaka inganda zako bwite zikora imyenda,twizeye ko ibi bitazashoboka, ibi ni ibintu bizagira ingaruka mbi kuri Bantahonikora benshi bo muri aka karere”.
Bwana Hurry Sullivan yongeyeho ko Amerika idakozwa iki cyemezo kuko ngo kibangamiye ubwisanzure mu by’ubucuruzi.
Ibi bitangajwe mu gihe ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba byari birimbanyije  ku mugambi wo guca burundu.
Kanda hano ukore SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Fred Rugira Masengesho/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *