Screenshot_20260418-142158_copy_936x566

Bibaye ngombwa ko hari impamvu yatuma njya i Kigali najyayo: Perezida Ndayishimiye

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi muri iki gihe uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yatangaje ko mu gihe haboneka impamvu yamusaba gukorera urugendo i Kigali nta cyatuma atajyayo.

Ndayishimiye yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umuyoboro wa YouTube wa Yaga Burundi.

Ni ikiganiro cyabaye mu gihe u Burundi bumaze imyaka irenga ibiri budacana uwaka n’u Rwanda, ibyanatumye imigenderanire y’ibihugu byombi izamo ibibazo ndetse u Burundi bikanarangira bufunze imipaka yarwo.

Perezida Ndayishimiye amaze igihe kinini ashinja u Rwanda kuba ruri mu mugambi wo gushoza intambara ku gihugu cye rubinyujije mu mutwe wa RED-Tabara, gusa u Rwanda inshuro nyinshi rwakunze gutera utwatsi ibirego by’uko rwaba rukorana n’uriya mutwe.

Ndayishimiye nk’umuyobozi wa AU ubwo yabazwaga niba igihe kizagera abantu bakamubona i Kigali, yavuze ko haramutse habonetse impamvu yatuma arujyayo atabireka, bijyanye no kuba u Rwanda ari kimwe mu bihugu bigize umuryango abereye umuyobozi.

Ati: “[i Kigali] habayeyo ikintu gishobora gutuma bavuga bati ‘uhagarariye Afurika ni we uzagenda’, nta ngorane.”

Ndayishimiye yakomeje agaragaza ko kuba u Burundi n’u Rwanda bifitanye ibibazo by’imigenderanire, “ntibivuze ikibazo cy’imigenderanire ya Afurika.”

Yakomeje agira ati: “None u Rwanda ntiduhutira mu nama, zaba iz’ibihugu byo mu karere, ibya Afurika ndetse no ku Isi? None ntiduhura? Iyo bibaye ngombwa ko dushyigikira umukandida twese ntitumushyigikira?”

Perezida w’u Burundi yashimangiye ko nta munyangire ikwiye kuba hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, kuko hari ibihugu by’inshuti z’u Burundi bikundana na rwo ndetse hakaba n’iby’inshuti z’u Rwanda bikundana n’u Burundi.

Yunzemo ati: “Kandi n’u Rwanda ntitwangana. Abanyarwanda n’Abarundi ntabwo bangana. Hariho abantu baba bafite Politike idahuza na Politike y’ikindi gihugu. Nk’ubu bahora bavuga ngo umupaka w’u Burundi n’u Rwanda urafunze. Abanyarwanda mbona birirwa hano banyura hehe?”

Uyu mugabo icyakora yashimangiye ko u Burundi budateze gufungura imipaka yo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda, nyuma yo kongera kurushinja guha inzira abagizi ba nabi bagambiriye guhungabanya umutekano w’igihugu cye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *