GridArt_20260330_094614087_copy_1000x666

Bunyoni yibeshye agakandagira ku kibuga cy’indege yahita yongera gufungwa: Ndayishimiye 

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko Leta y’igihugu cye yafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo Gen. Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe, nyuma yo gusanga nta byago agiteje igihugu.

Bunyoni wari warakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu; guhungabanya ubutunzi bw’igihugu; kubona inyungu z’akazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gushaka kwica Perezida Evariste Ndayishimiye, yarekuwe by’agateganyo muri Werurwe uyu mwaka nyuma y’imyaka itatu yari amaze afunzwe.

Ubwo yarekurwaga byiswe byaturutse ku mpamvu z’uburwayi, ariko andi makuru avuga ko Leta y’u Burundi yaba yarahisemo kumurekura nyuma yo kubisabwa n’abarimo ishyaka Chama Cha Mapinduzi riyoboye Tanzania.

Perezida Ndayishimiye mu kiganiro aheruka kugirana n’umuyoboro wa YouTube witwa Yaga Burundi, yagaragaje ko Bunyoni cyo kimwe n’abandi banyabyaha yari yarafunzwe kugira ngo adakomeza gukora ibyaha yarimo.

Yavuze ko byabaye ngombwa ko arekurwa, nyuma yo gusanga nta kibi ashobora guteza ahanini bitewe no kuba yari arwaye.

Ati: “Iyo abantu bafunzwe hakurikiranwa imyitwarire yabo, uko yitwara hariya afungiwe. Bagumya kumukurikurana ntibigera bamureka. Hariho igihe rero agera ku gihe atakiri umuntu ushobora konona wa mutekano w’abenegihugu, ntabe umuntu wasubira gukora cya cyaha. Ni ba bantu mwumva rero bavuga bati ‘tubarekuye by’agateganyo’, kuko baba babona ko ntacyo yakwangiriza.”

Ndayishimiye yavuze ko n’ubwo Bunyoni yarekuwe atemerewe kwidegembya, kuko mu byo atemerewe harimo gukandagira ku kibuga cy’indege ngo abe yajya mu mahanga. Yavuze ko yibeshye akabirengaho yahita yongera gufungwa.

Ati: “Baramurekuye by’agateganyo bamubwira ibyo adashobora kurengaho, nk’ubu abikoze yahita asubirayo. Urumva ko nta kwidegembya afite…burya n’icyaha nticyakuweho. Nakomeza kwitwara neza azakomeza kuba mu mwidegembyo arimo kugeza yongeye gukora ikibi, cyangwa nk’ubu agiye ku kibuga cy’indege bakamubona bahita bavuga bati ‘wowe warenze ku byo twakubwiye, subirayo’.”

Ndayishimiye yaburiye Bunyoni ati: “Ndiwe nagumya kwitwara neza cyane kugira ngo ntibitume bashobora kundeba nabi.”

Perezida w’u Burundi yanabajijwe niba Bunyoni azasubizwa imitungo ye irimo inzu zirenga 150 zafatiriwe, avuga ko ibyo byo bitazigera bibaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *