Amerika yirukanye abadipolomate basaga 10 b’u Burusiya bashinjwa ubutasi

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Mbere Amerika yirukanye abadipolomate 12 b’u Burusiya ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York ibashinja kuba barajyanywe muri Amerika n’ibikorwa by’ubutasi.

Olivia Dalton, Umuvugizi w’Abadipolomate b’Abanyamerika muri Loni, mu ijambo rye yagize ati: Yavuze ko abarebwa n’iki cyemezo barenze ku nshingano zabo bakajya mu bikorwa by’ubutasi bibangamiye umutekano wa Amerika. Yavuze kandi ko iki cyemezo Amerika yafashe yakemerewe na Loni.

Ambasaderi w’u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye, Vassily Nebenzia, yabwiye abanyamakuru i New York ko ku wa Gatatu, Abarusiya 12 bategetswe kuva muri Amerika bitarenze ku itariki ya 07 Werurwe. Yanze kwemeza cyangwa guhakana niba ari mu birukanwe.

Amakuru aturuka muri Ambasade y’u Burusiya avuga ko bufite abakozi bagera ku 100 ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga.

Ku wa mbere, Ambasaderi w’u Burusiya i Washington yavuze ko kwirukana Abarusiya 12 ari igikorwa cy’erekana urwango. Anatoly Antonov yanditse kuri Facebook ko u Burusiya bwababajwe n’iki cyemezo kandi buhakana ibyo baregwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *