Kuri uyu wa mbere, White House yamaganye imvugo ya Beijing kubera uruzinduko ruteganijwe rw’umuyobozi w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Nancy Pelosi, muri Taiwan, yemeza ko Amerika u Bushinwa nibugira icyo bukora itazarebera nubwo idashishikajwe no kongera amakimbirane n’u Bushinwa.
Umuvugizi w’akanama k’umutekano w’igihugu ka White House, John Kirby yashimangiye ko icyemezo cyo kumenya niba gusura ikirwa cyigenga u Bushinwa buvuga ko ari icyabwo ari icya Pelosi. Yavuze ko mu myaka yashize abagize inteko ishinga amategeko ya Amerika basuye Taiwan ariko u Bushinwa butabifashe nk’uko bwafashe uruzinduko rwa Pelosi.
Kirby yavuze ko abayobozi bafite impungenge ko Beijing ishobora gukoresha uru ruzinduko nk’urwitwazo rwo gufata ingamba z’ubushotoranyi, harimo n’ibikorwa bya gisirikare nko kurasa misile mu gace ka Taiwan cyangwa hafi ya Taiwan, kugurutsa indege zabwo mu kirere cya Taiwan cyangwa gukorera imyitozo ikomeye hafi y’ikirwa.
Kirby yagize ati: “Muri make, nta mpamvu yatuma Pekin ihindura uruzinduko rushobora guhuza na politiki imaze igihe kirekire yo muri Amerika mu bibazo runaka cyangwa kurukoresha nk’urwitwazo rwo kongera ibikorwa bya gisirikare hafi ya Taiwan.”
Nk’uko iyi nkuru dukesha France24 ivuga, Pekin ibona umubano w’Abanyamerika na Taiwan ari inkunga yo gutuma ubwigenge bumaze imyaka ibarirwa muri za mirongo buharanirwa na Taiwan bukomeza guharanirwa, ibintu abayobozi ba Amerika bavuga ko atari byo bashyigikiye.
Pelosi, ukuriye imwe mu nkingi eshatu za guverinoma ya Amerika, ni we uzaba ubaye umuyobozi wo kuri uru rwego watowe uzaba usuye Taiwan kuva Newt Gingrich wari Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Amerika, asuye Taiwan mu 1997.
Umunyamabanga wa Leta, Antony Blinken yagize ati: “Icyo navuga ni iki: Ibi byabayeho cyane aho ba Perezida b’inteko ishinga amategeko mbere basuye Taiwan, benshi mu bagize Kongere bajya muri Taiwan, harimo n’uyu mwaka.” Ati: “Kandi rero, niba Perezida w’inteko ishinga amategeko yiyemeje gusura kandi u Bushinwa bukagerageza guteza ingorane zimwe na zimwe cyangwa ubundi bugakaza umwuka mubi, ibyo bizaba biri kuri Beijing.”
Kirby yashimangiye ko politiki ya Amerika itahindutse kuri Taiwan. Ibi bivuze gushyigikira guverinoma yiyobora, kumenya ubusugire bw’u Bushinwa, no kurwanya icyifuzo cy’ubwigenge busesuye cyatanzwe na Taiwan cyangwa ko u Bushinwa buyigarurira ku ngufu.
Ati: “Nta cyahindutse. Mu by’ukuri nta mpamvu n’imwe yatuma ibi bimera nabi.”
Nubwo bimeze bityo ariko, abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuze ko igisirikare cyiteguye gusubiza mu gihe byaba ngombwa mu gihe u Bushinwa bwakora igikorwa icyo ari cyo cyose Pelosi aramutse anyuze muri Taiwan.
Ubwato butwara indege z’intambara, USS Ronald Reagan, hamwe n’itsinda ry’andi mato yari mu nyanja ya Filipine kuri uyu wa Mbere ushize, nk’uko byatangajwe n’abayobozi batifuje ko amazina yabo atangazwa kuko batemerewe kuvuga ku bikorwa bya gisirikare.
Ubu bwato ndetse n’andi mato mato y’intambara y’abanyamerika yageze muri Filipine avuye muri Singapore nyuma yo gusura icyambu yimukira mu majyaruguru, yerekeza ku cyambu cyayo mu Buyapani. USS Ronald Reagan ikaba yikoreye indege nyinshi z’intambara, zirimo F / A-18 na za kajugujugu, hamwe na sisitemu ya radar ihanitse ndetse n’izindi ntwaro bishobora kwifashishwa igihe cyose havuka ikibazo muri kiriya gice cyegereye Taiwan.
Nancy Pelosi watangiriye uruzinduko rwe muri Aziya kuri uyu wa Mbere muri Singapore, kuri uyu wa Kabiri yageze muri Malaysia, kandi arateganya gukomereza muri Koreya y’Epfo, u Buyapani ni biba ngombwa no muri Taiwan.



2 Responses
Amerika yiteguye gusubiza u Bushinwa mu gihe bwagira icyo bukora ku ruzinduko rwa Pelosi muri Taiwan
Ariko Amerika uriyenza.
Nakazi kawe. Ikizakubaho ntuzambaze
Amerika yiteguye gusubiza u Bushinwa mu gihe bwagira icyo bukora ku ruzinduko rwa Pelosi muri Taiwan
Ariko Amerika uriyenza.
Nakazi kawe. Ikizakubaho ntuzambaze