Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Amnesty International urasaba Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo guhagarika iyicwa ry’insoresore zayogoje Umujyi wa Kinshasa mu bikorwa by’ubujura, urugomo n’ubwicanyi.
Umuryango Amnesty International mu itangazo washyize ahagaragara ku wa Kabiri, itariki ya 7 Mutarama, wagize uti: “Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo agomba guhagarika iyicwa ry’abantu barenga 170”.
Nk’uko uyu muryango utegamiye kuri Leta ubitangaza, Minisitiri w’ubutabera wa RDC, Constant Mutamba, yatangaje ku itariki ya 5 Mutarama ko abantu barenga 170, bakekwaho kuba bafitanye isano n’udutsiko tw’abagizi ba nabi bakunze kwita “Kulana” cyangwa “amabandi”, bimuwe bavanwa mu murwa mukuru Kinshasa bajyanwa muri Gereza ya Angenga, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, ngo bahicirwe.
Umuyobozi wungirije wa Amnesty International ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, itangazwa ry’uko kwimurirwa muri gereza biteye ubwoba rwose.
Avuga ko atinya iyicwa ry’abantu benshi vuba aha kubera kutagira amakuru yizewe ku bijyanye n’abakatiwe urwo gupfa nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.
Ati: “Perezida FĂ©lix Tshisekedi agomba guhita, ku mugaragaro kandi mu buryo budasubirwaho ahagarika gahunda iyo ari yo yose yo kwica abantu muri Gereza ya Angenga cyangwa ahandi. Inteko ishinga amategeko igomba gufata icyemezo cyo guhagarika iyicwa, mu gihe hagitegerejwe ko igihano cy’urupfu gikurwaho burundu “.
Amnesty International irahamagarira kandi abategetsi ba Congo guhagarika iyoherezwa mu kivunge mu magereza ya kure, harimo na Angenga, aho abagororwa benshi bamaze gupfa bazize inzara n’indwara.
Icyakora, mu kiganiro n’abanyamakuru yatanze na mugenzi we ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere ushize i Kinshasa, Minisitiri w’ubutabera yakuyeho ayo makuru avuga ko yohereje ikivunge cy’aba bagizi ba nabi mu zindi ntara z’igihugu kugira ngo bicwe.
Uyu muminisitiri ni nawe wari watangaje ku itariki ya 3 Ukuboza ko igihano cy’urupfu kizahabwa aba Kuluna bahamwe n’icyaha; “Kubera ko Bibiliya ivuga iti: ‘Uwicisha inkota, yicishwa inkota’.”


