Bibiliya, igitabo gitagatifu kirimo ijambo ry’Imana, amagambo atondetse gihanga kandi yuje intekerezo y’ubwenge bwageza muntu kuri byinshi. Abasoma Bibiliya bose, buri wese areba umurongo uganisha aho yifuza, kuko nta cyo udasangamo.
Imigani , igice cya 30…: Imiryango, ubugenge, ibidahaga, ibito bifite ubwenge n’ibindi.
Bibiliya ivuga ko iyi ari imigani y’umunyabwenge, Aguri, akaba ari umwe mu batanze ubutumwa babinyujije mu migani mu rwego rwo gufasha imitima ya benshi.
Ibyo yavuze ku miryango, imibanire n’abandi
“Hariho umuryango w’abantu bafite amenyo ameze nk’inkota, n’ibijigo bimeze nk’ibyuma, byo gutsemba abakene mu isi n’indushyi ngo bazikure mu bantu.
Hariho umuryango w’abantu bavuma ba se, kandi ntibahe ba nyina umugisha.
Hariho umuryango w’abantu biyita intungane, kandi batuhagiweho imyanda yabo.
Hariho umuryango w’abantu, bariya bagira amaso y’ubwibone, ijisho barikura mu gihene.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
“Hariho ibintu bine by’ubugenge bitangaza
Ubugenge bw’umugabo ku nkumi, ubugenge bw’igisiga mu kirere, ubugenge bw’inzoka ku rutare, n’bugenge bw’inkuge mu nyanja hagati.
“Ni ko ubugenge bw’umugore wa maraya bumeze, ararya akiyunyuguza, maze akavuga ati ‘Nta kibi nakoze.’
“Hariho ibintu bine bitigisa isi, ntabasha kwihanganira
Umugaragu iyo ahindutse umwami, Umuja iyo azunguye nyirabuja, Umugore w’igicamuke iyo atashye mu nzu, N’umupfapfa iyo aguye ivutu.
“Hariho ibintu bitatu bitoya ariko bifite ubwenge bukabije
Ibimonyo ni ubwoko budakomeye, ariko byibikira ibyokurya mu cyi. Impereryi ni ubwoko butagira imbaraga, ariko ziyubakira amazu mu bitare. Inzige ntizigira umwami, ariko zitera zigabanyijemo imitwe.
Hariho ibintu bine bidahaga
Imva, inda itabyara, isi idahaga amazi, n’umuriro utavuga ngo ‘Mpaze inkwi.’
“Ijisho ry’useka se akanga kumvira nyina, rizanogorwa n’ibisiga byo mu bikombe, kandi ibyana by’ibisiga bizarimira.
Umutoma (Indirimbo za Salomo 4 :11
Iminwa yawe mugeni wanjye, iratonyangaho ubuki, Umutsama n’amata biri munsi y’ururimi rwawe, Kandi impumuro y’imyambaro yawe, Ni nk’impumuro y’i Lebanoni.
Nubwo mfite byinshi byo kubandikira sinshatse kubyandikisha wino ku rupapuro, ahubwo niringiye kuzaza iwanyu ngo tuvugane duhanganye, umunezero wacu ube mwinshi.
Urushako (2Abakorinto 30…)
Ariko ku bwo kwirinda gusambana, umugabo wese agire uwe mugore, n’umugore wese agire uwe mugabo. Umugabo ahe umugore we ibimukwiriye kandi n’umugore na we abigenze atyo ku mugabo we,
kuko umugore adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugabo we, kandi n’umugabo na we adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugore we. Ntimukimane keretse ahari musezeranye igihe, kugira ngo mubone uburyo bwo gusenga, kandi mwongere guhura Satani atabagerageresha iruba ry’imibiri yanyu.
Ariko ibyo mbivuze ku bwanjye si amategeko mbategeka, kuko nashaka ko abantu bose bamera nkanjye, ariko umuntu wese afite impano ye yahawe n’Imana, umwe ukwe undi ukwe.
Abatararongorana kandi n’abapfakazi, ndababwira yuko icyiza kuri bo ari uko bagumya kumera nkanjye. Ariko niba badashobora kwirinda barongorane, kuko ibyiza ari ukurongorana kuruta gushyuha.
Abamaze kurongorana ndabategeka, nyamara si jye ahubwo ni Umwami wacu, umugore ye kwahukana n’umugabo we.
Kuko umugabo utizera yezwa ku bw’umugore we, kandi umugore utizera yezwa ku bwa mwene Data uwo. Iyo bitameze bityo abana banyu baba bahumanye, ariko none dore ni abera.
Wa mugore we, ubwirwa n’iki yuko utazakiza umugabo wawe? Nawe wa mugabo we, ubwirwa n’iki yuko utazakiza umugore wawe? Mbese wahambiriwe ku mugore? Ntushake guhamburwa. Wahambuwe ku mugore? Nuko ntushake undi.
Icyakora warongora nta cyaha waba ukoze. N’umwari yashyingirwa nta cyaha yaba akoze. Ariko abameze batyo bazagira imibabaro mu mubiri, ku bwanjye nakunda kuyibakiza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ariko bene Data, ibi ni ibyo mvuga yuko igihe kigabanutse. Uhereye none abafite abagore bamere nk’abatabafite, kandi abarira bamere nk’abatarira, n’abishima bamere nk’abatishima, n’abagira bamere nk’abatagira icyo bafite, n’abakoresha iby’isi bamere nk’abatarenza urugero, kuko ishusho y’iyi si ishira.
Ariko ndashaka ko mutiganyira. Ingaragu yiganyira iby’Umwami wacu uko yamunezeza, ariko uwarongoye yiganyira iby’isi ngo abone uko anezeza umugore we.
Kandi hariho itandukaniro ry’umugore n’umwari. Utarongowe yiganyira iby’Umwami kugira ngo abe uwera ku mubiri no ku mutima, ariko uwarongowe yiganyira iby’iyi si, ngo abone uko anezeza umugabo we. Ibyo mbivugiye kubafasha si ukubatega ikigoyi, ahubwo mbivugiye kugira ngo mukorere Umwami mwitonda, mudahwema kandi mudafite kirogoya.
Niba hari umuntu urarikira umwari, akumva ko iryo rari rizamutera kumugirira ibidakwiriye amurongore, kuko ari nta cyaha aba akoze.
Ariko uwamaramaje mu mutima we, akaba adahatwa n’irari ry’umubiri we kandi akaba ashobora kwitegeka, nahitamo kwirinda uwo mwari azaba akoze neza. Nuko rero ku bw’ibyo urongora akora neza, ariko utarongora ni we urushaho gukora neza.
Umugore ahambirwa ku mugabo we akiriho, ariko iyo umugabo apfuye nta kimubuza gucyurwa n’uwo ashaka, icyakora iyo ari uri mu Mwami wacu. Ariko naguma uko ari ni ho azarushaho guhirwa, uko ni ko nibwira ku bwanjye kandi ngira ngo nanjye mfite Umwuka w’Imana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste@Bwiza.com


