Nyuma y’urupfu rwa Col Muammar Kadhafi, hari byinshi byagiye bitahurwa ndetse n’abamwishe bakigamba uburyo bamushinyaguriye, umwe mu basore bamurashe yarigambye ndetse anashyira hanze video ikubiyemo amwe mu magambo Kadhafi yavuze asaba imbabazi ariko biba iby’ubusa aricwa.
Amwe muri ayo magambo ni aya:
Ubwo bamusangaga aho yari yihishe mu mwobo yaratunguwe, aratangira agira ati: “Ntimurase, ntimurase, muri bande… ni ibiki bibaye?” aha ingabo zamuhigaga zari zimuri hejuru zimusanze aho yari yihishe.
Umwe mu basirikare bageze aho Kadhafi yari yihishe, aganira na BBC yatangaje ko rwari urusaku rwinshi, abasirikare b’inyeshyamba bishimye ko bamuvumbuye ariko nawe atakamba ameze nk’utunguwe, asakuza ariko asaba imbabazi, ati: “ntabwo nabashije kumenya uwamurashe”.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko ubwo Kadhafi yasohokaga mu mwobo, yasohotse amanitse amaboko bahita bamusamira hejuru, abasaba imbabazi agira ati: “Bana banjye Ntimunyice [Ne me tuez pas, mes enfants!].
Ibi ntabwo byahawe agaciro, Kadhafi yararashwe, araswa amasasu menshi arapfa, yishwe yabanje gukomeretswa mu biganza, mu gituza ndetse no mu mutwe, bigaragara ko yabanje gukorerwa iyicwa rubozo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abaganga bapimye umurambo wa Kadhafi batangaje ko yishwe arashwe. “Ninjye wakoze ibizamini by’umurambo wa Kadhafi, uwa Aboubakr Younès Jaber [wari Minisitiri w’ingabo] ndetse n’uwa Mouatassim[umuhungu wa Kadhafi], bose bishwe n’amasasu”.
“Namukubise mu maso, indwanyi zashakaga kumuzana, muri ako kanya nibwo nahise ndekura isasu, ndasa inshuro ebyiri, inshuro ya mbere naryohereje nganisha ku mutwe, inshuro ya kabiri naryohereje mu gituza”. Ibi ni ibyatangajwe n’umwe mu basore bafashe Kadhafi.
Nk’uko bigaragara muri video [urayibona hasi], ubwo Kadhafi yamaraga gufatwa yasohowe mu mwobo, indwanyi zaramurwaniye boshye imbwa zirwanira inyama, bamwe bakurura bajyana hirya abandi hino ariko basakuza, bigaragara ko bose batifuzaga ko ahita yicwa.
Iijambo ryumvikanaga abamufashe basubiragamo cyane ni “ Allahu Akbar” rikoreshwa mu idini rya kisilamu. Harashwe amasasu menshi y’imbunda nini ayo siyo yamwishe ahubwo mu bamufashe hagaragaramo bamwe bari bafite pisitori ari nazo bamukubitaga mu maso no mu mutwe, bishoboke ko arizo bamurashishije muri ako kavuyo.
Ibinyamakuru bitandukanye byagiye bitangaza amagambo atandukanye Kadhafi yagiye avuga muri ibyo bihe bya nyuma : “muri bande, ninde wabatumye, ntimunyice bahungu banjye,… ntibyakunze baramwishe.
Col Muammar Mohammed Abu Minyar Gaddafi yavutse ku wa 7 Mutarama 1947, yicwa ku wa 20 Ukwakira 2011, yabaye perezida kuva mu 1969 kugera 2011, imyaka 42 ari ku buyobozi. Urupfu rwe rwabaye umuvumo kuri Libya ndetse bamwifuza batamubona, urupfu rwe rwakurikiwe n’icuraburindi muri Libya.
KANDA HANO UREBE VIDEO: Kadhafi yicwa
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


