Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, avuga ko indege nini cyane ku Isi, Antonov 225 Mriya, yasenyewe mu gitero cy’u Burusiya.
Kuri iki Cyumweru gishize, Kuleba yanditse ku rubuga rwa twitter ati: “U Burusiya bushobora kuba bwasenye ‘Mriya’ yacu. Ariko ntibazigera basenya inzozi zacu z’igihugu cy’u Burayi gikomeye, cyisanzuye kandi kigendera kuri demokarasi.”
Yakomeje agira ati “Tuzatsinda!”
Nk’uko ikinyamakuru The Herald kibitangaza ngo iyi ndege yari ifite icyicaro ku Kibuga cy’Indege cya Antonov – kizwi kandi nk’Kibuga cy’Indege cya Hostomel. Iki kinyamakuru cyari cyatangaje kuwa Kane ko ikibuga cy’indege cyarashweho misile mbere y’igitero.
Kuri uwo munsi, Aviation24.be yasohoye raporo ivuga ko hari amakuru yemeza ko iyi ndege yari iri muri Georgia.
Aya makuru ariko ntibashije kugenzurwa mu bwisanzure.
Kuri iki cyumweru ariko, Illia Ponomarenko, umunyamakuru wa Kyiv Independent, yatangaje ko indege yangiritse “mu gitero cy’u Burusiya.”
Iyi ndege yagurutse bwa mbere mu 1988, yakoreshejwe mu gutwara imfashanyo nyinshi z’ubutabazi ku isi, cyane cyane mu gihe gito. Yanakoreshejwe kandi mu kohereza icyogajuru cy’Abasoviyeti.
Ikinyamakuru Insider cyatangaje ko ingendo z’u Burusiya mu kirere cy’ibihugu byinshi by’u Burayi mu rwego rw’ibihano Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi na Amerika byafatiye u Burusiya.
Antonov An-225 Mriya yari indege itwara imizigo igishushanyo cyayo cyakozwe na Antonov Design Bureau yo muri Ukraine ikibarizwa muri Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti mu myaka ya za 80. Mu ntangiriro, iyi ndege idasanzwe yakozwe mu rwego rwo kwagura Antonov An-124 mu gufasha kohereza ibyogajuru mu kirere byo mu rwego rwa Buran-class orbiters.


