André Onana yishinjije gutuma Manchester United itsindwa na Bayern Mà¼nich

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Caméroun André Onana yishinjije gutuma Manchester United akinira itsindwa na Bayern Mà¼nich, ubwo amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa UEFA Champions league mu ijoro ryakeye.

Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wo mu tsinda rya mbere warangiye Manchester United itsinzwe ibitego 4-3.

Onana yakoze amakosa akomeye cyane ku gitego cya mbere yatsinzwe, ubwo yacikwaga n’umupira wari utewe na Léroy Sané ku munota wa 27 w’umukino.

Byari mbere y’iminota itandatu ngo Serge Gnabry atsindire Bayern Mà¼nich igitego cya kabiri.

Manchester United yatanze ibyo yari ifite byose mu gice cya kabiri cy’umukino yatsinzemo ibitego bitatu biciye kuri Rasmus Hà¸jlund na Casemiro watsinze bibiri; gusa ntibyari bihagije kuko Bayern Mà¼nich yari yatsindiwe ibindi bitego na Harry Kane cyo kimwe na Mathys Henri Tel.

Umutoza André Onana nyuma y’umukino yemereye TNT Sport ko yatengushye bagenzi be.

Ati: “Biragoye gutsindwa muri ubu buryo kandi twari twatangiye neza, ariko nyuma y’ikosa ryanjye nakoze ubushobozi bwo kuyobora umukino. Ni ibintu bidukomereye, nanjye ubwanjye kuko natengushye ikipe. Ikipe yari nziza cyane, gusa ni njye watumye tudatsinda uyu mukino.”

Onana yakomeje agira ati: “Ndishimira akazi ikipe yakoze, gusa ubuzima bugomba gukomeza. Ni bwo buzima bw’umunyezamu. Uyu munsi ntitwatsinze kubera njye. Ku ishoti rya mbere ryaganaga mu izamu bateye nakoze ikosa, birangira ikipe igiye hasi kubera iryo kosa. Ubuzima bugomba gukomeza n’ubwo ibintu bitoroshye.”

Uyu munyezamu uri ku gitutu cyinshi yavuze ko umukino yagize mu ijoro ryakeye ari umwe mu mibi yari agize mu buzima bwe.

Yijeje ko agomba kugira ibyo ahindura kugira ngo we na bagenzi be bagaruke mu bihe byiza.

André Onana ari ku gitutu cyinshi, nyuma yo gukora amakosa atandukanye yagiye atuma Manchester United itsindwa ibitego bya hato na hato bidasobanutse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *