“ Ku muvandimwe utuma twe abasigaye twumva tumeze nk’aho ntacyo turageraho. Warakoze ku yindi ntambwe, Impamyabumenyi mu bukungu. Nterwa ishema nawe, Ian Kagame !”
Ibi ni ibyatangajwe n’umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Ange Kagame atakagiza musaza we, Ian Kagame usa nk’ukomeje kumutungura mu bintu bitandukanye nk’uko yabigaragaje mu butumwa yamuhaye kuri twitter amushimira nyuma yo kubona impamyabumenyi mu by’ubukungu muri Williams College.
Ange Kagame atungurwa no kuba musaza we usibye n’amasomo asanzwe yaragiye yigaragaza no mu mikino mu ishuri yigamo, nk’aho ari umukinnyi mwiza w’umukino ngororamubiri wo gusimbuka igisa nk’urukiramende ndetse akaba na kizigenza w’ikipe y’umupira w’amaguru.

Ian Kagame akaba ari umukinnyi w’ikipe y’imikino ngororamubiri ikomeye yo muri Williams College yitwa Track& Field kandi anayibereye kizigenza (Captain) ndetse akaba n’umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Uyu kandi mu mashuri yisumbuye yakiniye ikipe y’umupira w’amaguru ya Deerfield Academy ndetse amara imyaka itatu mu ikipe ya Franklin County FC yo mu gace ka Western Mass nabwo ari kizigenza.

Ubwo yabazwaga ukuntu yinjiye mu ikipe ya Track&Field no mu mu mukino ngororamubiri wo gusimbuka, Ian Kagame yavuze ko ubundi atangira amashuri yisumbuye yakundaga gukina Basketball, ariko ngo umutoza we wa Basketball, wari n’umutoza wa Track, yamwumvishije ko yagerageza.
Ati: “ Ariko bwa mbere narabyanze kandi sinigeze mbikora mu myaka ibiri ya mbere y’ishuri ryisumbuye .”
Yakomeje avuga ko yaje kujya mu mukino wo gusimbuka nyuma muri uwo mwaka ikipe yo gusimbuka igizwe nawe ubwe ndetse na murumuna we, Brian Kagame bonyine ari bo basimbuka ahantu harehare. Kuva icyo gihe ngo yagumye muri uwo mukino .
Umva byinshi hano hasi



