Angola: Isabel dos Santos mu mazi abira nyuma yo kwirukanwa ku buyobozi bwa Sonangol

Sangiza iyi nkuru

Iperereza ku kunyereza umutungo bishoboka ko kwakozwe na Isabel dos Santos, umukobwa wa perezida Edouardo dos Santos, ryatangijwe kuri uyu wa Kabiri n’Ikigo cya leta gishinzwe ubucukuzi bwa peteroli kitwa Sonangol uyu mugore yahoze ayobora mbere yo gukurwa ku mirimo ye mu minsi ishize.

Biravugwa ko Isabel dos Santos yaba yarategetse kwishyura n’urujya n’uruza rw’amafaranga mu buryo budasobanutse ubwo yari akiri umuyobozi wa Sonangol. Nubwo ibi Isabel yabihakanye kuri uyu wa kabiri, ibirego bimushinja bimaze iminsi byiyongereye mu binyamakuru byinshi byo muri Angola bivuga za miliyoni z’Amayero yanyerejwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Byatumye hashingwa komisiyo igomba gukora iperereza

Isabel dos Santos yatangiye kuyobora Sonangol ashyizweho na se mu 2016. Umuvugizi wa Sonangol, Mateus Benza, akaba yatangaje ko bashyizeho komisiyo igiye gukora iperereza ku byagiye bitangazwa mu itangazamakuru. Yagize ati: “Turagenzura kunyereza kwaba kwarabaye, ariko ntacyo nakwemeza aka kanya.”

Amafaranga akemangwa yoherejwe I Dubai

Mu bintu byaba byarakozwe na Isabel Dos Santos mu buryo bunyuranyije n’amategeko akiyobora Sonangol, harimo miliyoni 57 z’Amayero yoherejwe kuri konti iri muri Dubai yaje kuvumburwa n’ubuyobozi bushya bw’iki kigo nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru nka Le Novo na Jornal Economico.

Ubuyobozi bwa Sonangol kandi buribaza kuri miliyoni 10 z’Amayero Isabel akijya ku buyobozi yatangiye kujya yishyura buri kwezi ikigo cyo muri Portugal bivugwa ko ari umunyamigabane wacyo mukuru.

Nk’uko ibi binyamakuru byo muri Angola bivuga, ngo umuyobozi mushya wa Sonangol yandikiye uwo yasimbuye (Isabel Dos santos), amusaba ibisobanuro ndetse yitabaza ubutabera bw’igihugu.

Ibi ariko nk’uko bitangazwa na Jeune Afrique, bikaba byanyomojwe na pariki ya Luanda kuri uyu wa kabiri ivuga ko nta kirego irakira kireba Isabel Dos santos.

Ku ruhande rwe, Isabel akaba yatangaje ko hari ubukangurambaga bugamije kumuharabika bwatangijwe, avuga ko ibyo ashinjwa nta muntu ukwiye kubyizera kuko nta kindi bigamije kitari ukwangiza isura ye nk’uko yabitangaje yifashishije urukuta rwe rwa twitter.

Isabel Dos Santos watangajwe nk’umugore wa mbere ukize muri Afurika n’ikinyamakuru Forbes cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabaye ikimenyetso cy’icyenewabo cyakorwaga na se akiri ku butegetsi.

Perezida Jose Eduardo dos Santos akaba yaravuye ku butegetsi binyuze mu matora atitabiriye muri Kanama 2017, nyuma y’imyaka 38 yari amaze ku buyobozi bwa Angola, aho ashinjwa kuba yaracagaguyemo ibice ubukungu bw’igihugu mu nyungu z’abari bamwegereye.

Uwamusimbuye ku butegetsi, Joao Lourenà§o, wasezeranyije kurandura ruswa muri iki gihugu, akaba amaze iminsi yibasiye abayobozi b’ibigo bya leta bahoze begereye perezida Dos Santos.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *