Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Anita Pendo, yatatse ubwiza n’ubuhanga umuhanzikazi Miss Channel ku isabukuru ye y’amavuko.
Kuri uyu wa 26 Ukwakira 1985, ubwo Nirere Chanel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Miss Chanel yizihizaga isabukuru y’amavuko, nibwo Anita Pendo yayimwifurije abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, akora mu nganzo amurata mu bwiza n’ubuhanga.
Anita yagize ati “ijwi ryiza riyunguruye ry’umwimerere, inseko nziza, umutima mwiza, sine ya mwiza wa mugani isabukuru nziza. Mbonereho no kugushimira, warakoze kuduha ibihangano byiza kandi n’ubu ugikomeje, umukinnyi mwiza, Kandi Imana ikomeze ikubakire urugo, ndagukunda,…”.
Anita yakomeje agira ati “Icyo nzi cyo ni uko atari njye umukunda gusa, na we bimubwire niba umukunda nkanjye”.
Mu kumusubiza, Miss Chanel yamushimiye agira ati “Urakoze cyane ma, ku mitoma urakoze, Imana igukubire karindwi! Ndagukunda”.
Pendo yabaye nkaho atunguranye kuri iyi mitoma yateye Chanel nk’uko nawe (Chanel) yabwivugiye ati “ku mitoma urakoze”; uwitwa Nkwakuzi nawe yagize ati “Anitha ku mitoma uraroze”.
Nirere Ruth Shanel uzwi ku izina rya Miss Shanel, ni umuhanzikazi w’injyana ya RnB, yibanda ku muco gakondo. Yavutse ku wa 26 Ukwakira 1985, arizihiza isabukuru y’imyaka 33 y’amavuko.
Uretse umuziki, Miss Chanel ni n’umukinnyi wa Filimi, azwi mu zitwa ‘Le Jour O๠Dieu est Parti en Voyage (The Day God Walked Away) yakinwe 2008, na ‘Long Coat’ yo mu 2009.
Ku wa Gatandatu tariki 2 Kanama 2014, nibwo uyu munyarwandakazi Chanel yambikanye impeta n’Umufaransa Guillaume Favier, ubukwe bubera i Paris mu Bufaransa. Muri Nzeri 2015 bibaruka imfura y’umukobwa.



