Umunyarwenya Anne Kansiime ukomoka mu gihugu cya Uganda, ubu yongeye kugaragara yambaye agakabutura gato, uyu mwambaro we ukaba watumye benshi bongera kumuvugaho byinshi.

Iyi Foto ya Kansiime, abantu bagiye bayihanahana ku mbuga nkoranyambaga ari nako bayivugaho amagambo atandukanye, gusa ku bwa Kansiime we ntacyo yayitangajeho dore ko n’ubundi ibye akenshi babifata nk’urwenya, ko aba yabikoze ashaka kunezeza abafana be.
Muri 2015, nibwo Kaasime yafashe amafoto ye ari kumwe n’abandi bakobwa b’inshuti ze bambaye imyenda yo kogana(bikini), ayashyize ku rukuta rwe rwa Facebook, inshuti ze kuri facebook zikiyakubita amaso zamusanganije uruhererekane rw’ibibazo ndetse bamwe banamwibutsa amagambo yavuze anegura Luzinda.

Aha bamwibutsaga uburyo yabyinnye ku mubyimba Luzinda n’amagambo yari yavuze agira ati: “ntitugace urubanza, murabizi uburyo bigoye ariko njye sinigeze nishimira Desire, gusa njye ndi umunyarwenya, none kuki ntabiteramo urwenya”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kansiime yasekaga Luzinda wari utorohewe nyuma yaho amafoto ye ashyiriwe ku Karubanda yambaye uko yavutse, none ubu n’udufoto uyu mukobwa ashyira hanze bamwe bamufata nkaho nawe arimo kugenda atera ikirenge mu cy’abandi bahanzi bo muri Uganda umuco wo kwiyambika ubusa basa nk’abawushyize imbere.

Anne Kansiime ni umugore w’imyaka 29 y’amavuko, muri 2013 nibwo yashakanye na Gerald Ojok, akaba avuga ko uyu mugabo we ari we nkingi y’ubuzima bwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com


