Anne Rwigara avuga ko cyamunara yo kugurisha imwe mu mitungo yabo idakurikije amategeko

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’uruganda rukora itabi “Premier Tobacco Company”, avuga ko itangazo ryasohowe ryo guteza mu cyamunara bimwe mu bikoresho byarwo, ridakurikije amategeko.
Itangazo ryasohowe ku wa Gatatu tariki ya 14 Werurwe 2018, umuhesha w’inkiko w’umwuga, Me Habimana Vedaste abisabwe na Rwanda Revenu Autority, akaba amenyesha ko ku wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018, hazatezwa cyamunara sotoki y’itabi ryakozwe n’uruganda ‘Premier Tobacco Company’ rwubatse i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma y’aho iri tangazo risohorewe, umuyobozi w’uru ruganda, Anne Rwigara, akaba n’umukobwa wa Rwigara Assinapaul, mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi rya Amerika, yatangaje ko byakozwe hadakurikijwe amategeko.
Yagize ati “Ntabwo rikurikije amategeko bitewe n’uko kugirango cyamunara ibe iyo ikigurishwa kiri hejuru ya Miliyoni eshatu, kigomba gukorerwa expertise, hamenyeshwa nyiri ibintu icya kabiri hagomba gukoreshwa icyemezo cy’urukiko, … icyo cyemezo cy’urukiko rero ntacyo babona kuko urubanza rutaraba”.
Arakomeza avuga ko iyi cyamunara ntacyo ishingiyeho, ati “iriya cyamunara rero ntabwo ikurikije amategeko, ntacyo ishingiyeho, no kugirango babikore ni gahunda zabo ntacyo bagenderaho gifatika”.
Abajijwe icyo bateganya gukora mu gihe bavuga ko cyamunara idaciye mu mucyo, Anne Rwigara yasubije agira ati “turashaka gutanga ikindi kirego cyihuse kigaragaza ko iyi cyamunara igomba guteshwa agaciro, icyo kirego rero kirihuta ku buryo…. Ni amasaha 48, tukakiburana tukagaragaza inzitizi zijyanye n’icyo kirego cya gahunda ya cyamunara, …. Kuva badufungira uruganda mu kwa karindwi 2017, nta kintu bigeze bakora gikurikije amategeko”.
Ikigo cy’imisoro kivuga ko ‘Premier Tobacco Company’ yanze kwishyura imisoro isaga miliyari 5 z’Amafaranga y’u Rwanda. iri tangazo rikaba risohowe nyuma yaho urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge n’urwikirenga zitesheje agaciro ikirego cy’uru ruganda, rwasabaga gufungurirwa ndetse runagaragaza igihombo rwatewe no kumara amezi asaga 7 rufunze.
rw 1
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *