Ansaba ko dukorana imibonano mpuzabitsina akampa imodoka kandi afite undi mugore utabyara- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Nitwa Josiane [izina ryahinduwe] mu rugo ni mu ntara y’Iburasirazuba ariko nkaba mba muri Kigali, umugabo w’umukire tuziranye amaze iminsi ansa ibyo mbona ntabashaka kubonera Igisubizo ku bwa njye keretse kwitabaza inama za benshi.
Basomyi bwa bwiza.com nanditse mbasaba inama kuko uyu mugabo mbabwira amaze imyaka 8 ashatse umugore, ariko nta mwana n’umwe bari babyara, mbese babuze urubyaro.
Ubwo aba abwira ngo tuzaryamane antere inda noneho ampe imodoka nzajya ngendamo, ndetse n’ibindi nkenerwa byose nazakenera ntwite ko yajya abimpa, anyizeza ko iyo modoka yabanza akayinyandikaho ubundi ibindi bigakorwa.
Icyo ashaka cyane ni umwana, ambwira ko arambiwe urubwa rw’abamucyurira ko atabyara kandi afite amafaranga, gusa na none akemeza ko abyara ahubwo ko ari umugore ushobora kuba atabyara bitewe n’amateka y’ibye azi kandi nawe yamurongoye abizi, ndetse ngo yaciye inyuma aripimisha asanga intanga ze n’ibindi bizamini bigaragaza ko abyara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mungire inama kuko hari inama mbona mugira abantu aha kuri bwiza.com kandi zikaba ingirakamaro, gusa iyo ntekereje neza hari igihe mbona afite gahunda yo kungira umugore we wa kabiri, nkumva guharikwa nabyo ari ikibazo gikomeye mu gihe nari nsanzwe mfite umusore dukundana.
Ambwira kumpa imodoka, cyangwa ikindi kintu cy’agaciro numva nakenera gusa agatsimbarara ku modoka ngo kuko ntabwo yaba yifuza ko najya ngenda n’amaguru ntwite inda ye, mbese ibintu aba ambwira narumiwe, gusa ubutunzi bwo arabufite.
Hagati aho nabuze amahitamo, nkibaza nti ese nayintera ibizakurikira nzabyita iki? Ibyo kwandura SIDA nabyo yarabanje arambwira ngo twabanza kujya kwipimisha, ye we ni birebire, bwiza.com n’abasombyi banyu nimungire inama pe! Murakoze!!!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *