Ap. Gitwaza yaburiye abamwanga ko Imana izabagira impumyi

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Itorero rya Zion Temple ku Isi, Ap. Gitwaza Paul, yaburiye abantu bakurikirana inyigisho ze, aho kwihana bagasubira inyuma bagakoresha imbuga nkoranyambaga bamutuka.

Ap Gitwaza yatangaje ibi ku wa 21 Ugushyingo 2018, ubwo yatambutsaga icyigisho yahaye umutwe ugira uti ‘Right Request’ ugenerekereje [Ubusabe bwa nyabwo], aho yasobanuraga ko ubusabe bwa nyabwo ari ukwihana umuntu akakira kirisito kuruta gushaka ibyubahiro n’ubutunzi.

Atanga ikigisho cye, Gitwaza yagarutse ku bantu batinya amaso ya bagenzi babo, bagatinya kujya imbere y’Imana mu nsengero ahubwo bagakurikirana ibyigishwa kuri Televiziyo na Radiyo. Aha ni naho yitangaho urugero, ko hari ababa bamukurikiye aho kwihana ahubwo nyuma bagasubira inyuma bakamwandagaza.

Yagize ati “Aba benedata barimo batureba kuri televiziyo, muri mwebwe harimo bamwe iyo mugiye ku kazi mwirirwa muntuka ariko mukumva ubutumwa bwanjye, kumva ubutumwa nta kibazo kirimo ariko kizwa! Ukavuga ngo si mukunda ariko ibyo avuga birimo kumfasha, none biragufasha gute kandi utankunda?

Akomeza aburira abamwanga ko Imana ibafitiye igihano gikomeye, ati “Umva twumvikane, niba wumva ibyo mvuga, nkunda! ushyireho akadomo, niba bigufitiye akamaro unkunde, niba atari ibyo rero, humiriza wumve gusa, kandi nutabikora Imana izakugira impumyi niba ushaka kundeba ariko ukanyanga uzahuma, niba undeba rero nkunda”.

Ap. Gitwaza agarutse kuri iyi ngingo y’abo yise abamwanga bakanamusebya bakoresheje imbuga nkoranyambaga, nyuma y’iminsi mike kuri zo hacicikanyeho ubutumwa bwatanzwe nawe aho yavugaga ko nta muhanuzi umuruta mu Rwanda no muri Afurika.

Muri ubwo butumwa Gitwaza yagiraga ati “Si nzi ko muri iki gihugu hari umuhanuzi unduta, ibi mbabwira si ukwirata kandi Imana ibimbabarire niba hari akantu ko kwirarira kajemo, si nzi ko muri iki gihugu, muri Afurika, mufite umuhanuzi umeze nka njye, birashoboka ko azaza ariko muri iki gihe ndiho, ntimuzamubona, muzamushakishe mumumbwire,…”.

Haje gukwirakwizwa ubundi butumwa ku mbuga nkoranyambaga aho Gitwaza yavugaga ko nta muntu uzajya mu ijuru adasengera mu itorero rye ‘Zion Temple’; gusa nyuma byaje kugaragara ko ubutumwa bwe bwakaswemo agace gato, bwumvikana nabi, ndetse binagaragara ko byakozwe n’abiswe abari bagambiriye kumuharabika.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *