Hari hashize iminsi Ap Paul Gitwaza atagaragara mu gihugu ndetse binavugwa ko yaba yarahunze, kuri ubu yagaragaye mu rusengero Zion Temple abereye umuyobozi, by’umwihariko akaba yazanyemo isanduku ya zahabu.
Imbere y’abakiristo ba Zion Temple mu Gatenga, kuri iki cyumweru tariti ya 24 Mata 2016, Gitwaza yanyomoje amakuru yavugwagaho ko yari yahunze igihugu kubera ibibazo yari afitanye na Leta, ahubwo amurikira abakiristo isanduku ya zahabu avuga ko ari amasezerano y’Imana azanye mu Rwanda ayivanye muri Israel.

Gitwaza yakomeje ababwira ko bagiye kubona umugisha ukomeye nk’uko Abisirayeri bongeye kubona umugisha w’Imana nyuma y’aho isanduku y’Imana igarutse ivuye mu Bafirisitiya aho yamaze amezi 7.
Iyi sanduku ngo izajya iterekwa ku ruhimbi, Gitwaza agashimangira ko ubwo isanduku y’Imana yazanwe muri Zion Temple mu Rwanda, ari umugisha ukomeye kuko ubwiza bw’Imana no kwera kwayo biri muri urwo rusengero.
Yagize ati: “ Bwoko bw’Imana muri iki gitondo, ubwiza bw’Imana buri hano,icyubahiro cy’Imana cyagarutse, Ukwera kw’Imana kuri aha,witegure kwakira icyo Imana yakubikiye. Reka dushyire isanduku y’Imana mu gitereko cyayo, Imana ibahe umugisha”.
Nyuma yo kubabwira aya magambo, bavugije ihembe inshuro 7, bakoma mu mashyi bavuza n’impundu nk’uko inyarwanda yabitangaje.
Gitwaza azanye isanduku avuga ko ari iy’Imana mu rusengero, mu gihe mu mwaka ushize aribwo inkuru zacicikanye mu bitangazamakuru ko Ap Gitwaza afite isanduku araramo iwe mu rugo by’umwihariko ko icyumba ibamo n’umugore we atagikandagizamo ikirenge.
Aha niho byanavugwaga bishidikanywaho ko Ap Gitwaza yaba afite izindi mbaraga akorana nazo z’umwijima, biturutse kuri iyo sanduku, ndetse atangira kwitwa andi mazina mu bitangazamakuru.

Byatangazwaga ko Pastor Angelique Nyinawingeri (umugore wa Gitwaza) ngo yaje guhahamuka nyuma yo gusanga umugabo we mu isanduku y’abapfu mu gihe yari amaze kumuherekeza ku kibuga cy’indege agiye hanze mu ivugabutumwa ariko yagera mu rugo yakwinjira mu cyumba yari yaramubujije kujyamo, asangangamo isanduku yayifungura ngo agasangamo umugabo we.
Nyuma y’igihe kirekire yaranze kugira icyo avuga kuri iyo sanduku, Apotre Gitwaza yavuze ko kumutuka bitamubabaza ahubwo bimushimisha kuko aba yababereye umugisha bamuvuga nabi abana babo bakabaho neza, ibyo kuri we ngo biramushimisha [ ibi yabitangaje ku wa 8 Kanama 2015 ubwo yimikaga potre Bizimana Abraham n’umugore we Apotre Liliane Mukabadege, mu rusengero Umusozi w’ibyiringiro-Kimisagara ].
Yagize ati: “ Abantu benshi babeshejweho n’amagambo, bigomba kubaho kuko hari abubaka amazu hari abarihira abana babo amafaranga y’ishuri kubera gusebya abandi kandi nabo Imana ibahe umugisha ”.
Gitwaza azanye iyi sanduku mu rusengero rwe, nyuma y’imyaka mike yitangarije ko mu rusengero rwa Zion Temple ariho hari icyumba n’igitanda cy’Imana, akaba ariho Imana ifite icyicaro mu Rwanda.
Gitwaza yagiye avugwaho byinshi mu bitangazamakuru bitandukanye, ubuhanuzi bwe rimwe na rimwe bugashidikanywaho ko ari ibinyoma ndetse ko ari ibintu aba yasomye akabyiyitirira nk’iyerekwa , agera naho yitwa Intumwa y’amakuba (Apostle of Doom) mu bitangazamakuru,…
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


