Intumwa Bizimana Abraham yatangaje ko intandaro y’ibibazo afite no kuba agiye gutandukana n’umugore we Mukabadege Liliane ari amavuta Apotre Gitwaza yabimikishije.
Iyi ntero yashimangiwe mu kiganiro Apotre Bizimana Ibrahim yagiranye na Bwiza.com, kuri uyu wa Gatatu taliki 05 Gicurasi 2016, aho yemezaga ko amavuta Gitwaza yakoresheje amusengera n’umugore we Liliane yabakururiye imivumo bakaba bagiye gutandukana.

Abajijwe impamvu avuga ko ayo mavuta yakoreshejwe abimika ariyo nyirabayazana w’ibibazo mu rugo rwe, yasubije ko yimikwa na Bishop Kamuzinzi kuba reverand yaguze ikamyo, naho amavuta ya Gitwaza aza aje kumutandukanya n’umugore no kumuteza igihombo.
Ati” ayo mavuta ya Bishop Kamuzinzi yatumye ngura ikamyo, nubaka inyubako ku mafaranga yanjye bwite ndetse icyo gihe Madamu wanjye namuguriyemo imodoka yo mu bwoko bwa Prado byumvikane ko ayo niyo mavuta nemera. None aya Gitwaza aza asenya abantu” .
Ibi bitangiye kuba impamo, nyuma yaho Apotre Dr Paul Gitwaza yemereje ko atigeze amusengera ku bushake, ahubwo we yari azi ko agiye gusengera Mukabadege Liliane ku nshingano z’Intumwa .

Si uko byagenze kuko Paul Gitwaza yaje gutungurwa no gusanga Rev.Bizimana yarangije kwitegura ko nawe ari busengerwe kuko n’ ikimenyimenyi yari amaze kugura ikanzu n’inkoni.
Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko Gitwaza amaze kubona ko Bizimana yiteguye gusengerwa yanze kumumwaza ngo bidateza ikibazo nk’ uko na Gitwaza ku giti cye yagiye abitangaza.
Kuri iyi ngingo Bizimana avuga ko Gitwaza yivugiye ubwe mu muhango wo kwimika Bizimana ko iyo aza kudasengera aba bombi yari kuba abaye imbwa.
Ku ruhande rwa Bizimana, yavuze kandi ko ajya kwimikwa byari bizwi kuko we n’umugore we Tariki ya 28 Nyakanga 2015 bagiye mu biro by’ Intumwa Gitwaza mu Gatenga bamusaba kuba yaza akabimika.
Bizimana yanasobanuye uburyo we n’ umugore we basabye Bishop Rwandamura , Bishop Kamuzinzi ndetse na Bishop Kazimiri kubasengera babatera utwatsi.
Bizimana akomeza avuga ko nyuma yo kuva gutumira Gitwaza we n’ umugore we bahise bajya Uganda kugura amakanzu n’inkoni byifashishijwe muri uyu muhango.
Ibyo bikaba bihabanye n ‘ibivugwa na Ap.Gitwaza, Bizimana asanga ari ukwirengagiza ikiganiro bagiranye by’ umwihariko anavuga ko byose yaba yarabifashe (Recording) ibyo baganiriye byose.
Bizimana yagize agira ati:” Mu gihe Gitwaza aherutse kuva mu mahanga yasanze urugo rwanjye rurimo rushya aho kuza kunsura atangira kunsebya kandi ari we ntandaro y’ ingorane n’ ibihombo byose ndiguhura nabyo.

Ku musozo w’ ikiganiro kirambuye na Bwiza.com,Bizimana yasabye niba koko Dr Apotre Gitwaza ari umukozi w’ Imana kudakomeza kubeshya abantu ko atigeza amwimika kandi barabyemeranyije.
Uretse abashumba bo muri Zion Temple ihagarariwe na Paul Gitwaza yagiye asengera, Bizimana na Mukabadege nibo ntumwa za mbere yasengeye.
Bizimana Ibrahim yitegura gutandukana n’umugore we Mukabadege Liliane byemewe n’amategeko tariki ya 09 Gicurasi 2016, nyuma yo kuva mu itorero “Umusozi w’ibyiringiro” yari afatanyije n’umugore we, ubu akaba afite irye ryitwa “Sinai Holly Church.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


