Umuvugabutumwa Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice uyobora itorero ‘New Covenant Kingdom Citizen’ avuga ko Dr Christopher Kayumba n’ishyaka RPD (Rwandese Platform for Democracy) aherutse gushinga, ari we opozisiyo ya mbere ifatika ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda rigize.
Apôtre Mutabazi ukunze kumvikana avuga ku ngingo zitandukanye zirimo na politiki, yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo yo kuri YouTube yitwa Primo TV cyagiye ahagaragara ku wa 29 Werurwe 2021, ubwo yavugaga kuri gahunda ishyaka RPD riherutse gutangaza.
Avuga kuri Dr Kayumba washinze RPD, uyu muvugabutumwa yagize ati: “Niba mumutekereza mukamugereranya n’abandi mubona, ubwo ntabyo muzi. Uriya mugabo naramubonye avuga, n’iyo wafata indi opozisiyo yose yabayeho ukayiteranya, uriya mugabo ‘ c’était compétent de taille’. Uriya mugabo ni we [opozisiyo ya FPR] igize wa nyawe!”
Apôtre Mutabazi yakomeje asobanura ko abandi banyapolitiki bari muri opozisiyo bazaga bavuga ibyo abona ko ari amatiku, ati: “Kuko abandi bazaga bavuga ibintu ngo by’amoko, ngo bya double genocide, hari ibindi bazaga bavuga.”
Agaruka kuri Dr Kayumba ati: “We aratwara ibintu mu murongo, icya kabiri ntarakara, uramwataka (attack) ntagutuke. Uriya mugabo umworoheye, ni uko ari we wenyine utazana ibintu by’udutiku. Abandi biyamamariza kuri progapanda z’udutiku, opposition yibereye mu matiku.”
Aba avuga ko bibereye mu matiku, ngo “bahita bahaguruka bakataka FPR, bahita bahaguruka bakataka H.E Paul Kagame kandi ubundi uba wacyishe. Reka nkubwire, guhaguruka point yawe ya mbere ugahita wataka mu Rugwiro, umva uba ukoze suicide politiki (kwiyahura mu buryo bwa politiki).”
Dr Kayumba yatangaje ko ashinze ishyaka RPD tariki ya 16 Werurwe 2021 afatanyije n’Abanyarwanda bari mu ngeri zitandukanye. Yari azwi nk’umunyamakuru, umushakashatsi n’inzobere mu bya politiki, akaba yarigishije muri Kaminuza y’u Rwanda mbere y’uko afungwa tariki ya 10 Ukuboza 2019 kugeza ku ya 5 Ukuboza 2020 akurikiranweho guteza imvururu ku kibuga cy’indege.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


