Umuvugabutumwa Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yirinze kuvuga ku mugabo utuye mu mudugudu wa Taba, akagari ka Murama, umurenge wa Kinyinya, akarere ka Gasabo, umushinja kumwambura amafaranga y’ubukode bw’amezi 7.
Uyu mugabo yasobanuriye umunyamakuru wa BTN TV ko yakodesheje Mutabazi inzu y’icyumba kimwe na salo (salon), amezi atatu ya mbere, bumvikana ko hanyuma azajya amwishyura Frw ibihumbi 70 ku kwezi.
Yagize ati: “Umugabo witwa Apôtre Mutabazi yaje aha ngaha mu kwezi kwa Cyenda k’umwaka ushize, araza anyishyuraho amezi atatu y’imbere, arangije kuva mu kwezi kwa Mbere kugeza ubu ngubu ahora ambwira ngo nzaza, nzaza, nzaza.”
Uyu mugabo asobanura ko yagiye kurega uyu muvugabutumwa ku biro by’akagari, baramuhamagara, ababwira ko azajyayo, ariko ntiyajyayo.
Ngo yaje kwitabaza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge, amubwira ko bitemewe gukingura inzu mu gihe uwayikodesheje adahari kuko ngo byatuma uwabikoze arihishwa amafaranga menshi.
Yakomeje ati: “Amezi abiri ni yo yanyishyuye ku bihumbi 60, tuvugana ko azajya anyishyura ibihumbi 70 none dore amezi 7 arashize yose Mutabazi naramubuze. Ubu se nzabigenza nte koko? Kandi ubwo baravuga ngo nkinguye yaza kunyishyuza amamiliyari.”
Apôtre Mutabazi mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 22 Nzeri, yasobanuye ko ari kwivuza, bityo ko atavanga kwivuza no kwisobanurira mu itangazamakuru, kandi ko umunyamategeko we nahuguka, azamubwira uburyo nazakemura iki kibazo.
Yagize ati: “Monday nageze mu Rwanda ndwaye ndi kwivuza. Lawyer wanjye afite urubanza ari kuburana nasoza turabiha umurongo. Sinshaka kuvanga kwivuza na media cyangwa ubujyanama budakenewe! Hagati aho abatwika bo mukubitire mu mavi, je suis inoffensif! [ntacyo ntwaye] Mukore akazi kose!”
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Kicukiro, Mudaheranwa Regis, yatangaje ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo abunzi, bagiye gushaka uburyo basohora ibiri muri iyi nzu, babibike neza, maze bayisubize nyirayo, hanyuma bakurikirane Apôtre Mutabazi.



