1748109852925a79f376d071643db999c443245c69410_500703470_18412401052096555_5124634342390078645_n

APR BBC yongeye gutsindirwa imbere ya Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) 2025, yongeye gutsindwa umukino wa gatatu yikurikiranya imbere y’abafana bayo ndetse na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, wari mu bitabiriye uyu mukino.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, ni umwe mu y’umunsi wa gatanu wa Nile Conference, aho APR BBC yari ihanganye na Al Ahli Tripoli yo muri Libya. N’ubwo yatangiye yitwara neza, yaje kunanirwa kwihagararaho mu minota ya nyuma, maze umukino urangira itsinzwe ku manota 106 kuri 102.

APR BBC yari yagaruye Aliou Diarra, wari umaze iminsi atagaragara kubera imvune, ni yo yatangiye itsinda amanota atatu. Gusa, ikipe ya Al Ahli Tripoli yahise igaruka mu mukino. Mu minota ya nyuma y’agace ka mbere, ikipe y’Abanya-Libya yaje kuyobora umukino n’amanota 28 kuri 26.

Mu gace ka kabiri, Jaylen Adams wa Al Ahli Tripoli yihariye umukino, ahesha ikipe ye amanota menshi ndetse ikomeza gusiga APR BBC nubwo Obadiah Noel na Ntore Habimana bagerageje kuyikura mu gihirahiro. Igice cya mbere cyarangiye APR itsinzwe amanota 53 kuri 49.

Agace ka gatatu n’aka kane karushijeho kugaragaza imbaraga za Al Ahli Tripoli. Nubwo Axel Mpoyo yafashije APR BBC kugabanya ikinyuranyo mu minota ya nyuma, ntibyabujije iyi kipe y’u Rwanda gutsindwa umukino wa gatatu yikurikiranya muri iri rushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika.

Uyu mukino wabaye mu gihe amaso ya benshi yari kuri APR BBC, by’umwihariko kubera ko wakurikiwe n’abayobozi batandukanye barimo na Perezida Kagame.

Mu yindi mikino yo kuri uwo munsi, Nairobi City Thunder yo muri Kenya yatsinze Made By Basketball yo muri Afurika y’Epfo ku manota 85 kuri 76, ibona intsinzi yayo ya mbere muri iri rushanwa.

Imikino ya BAL 2025 mu gice cyiswe Nile Conference izasozwa ku Cyumweru, aho APR BBC izasubira mu kibuga guhangana na Nairobi City Thunder, mu gihe Al Ahli Tripoli izacakirana na Made By Basketball.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *