Ikipe ya APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu marushanwa Nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe mu bihugu byayo ( CAF Confederation Cup) yasezerewe na DJORIBA AC yo muri Mali.
Ni nyuma yuko umukino wo kwishyura wabereye i Kigali kuri stade Amahoro i Remera urangiye APR FC itsinze DJORIBA AC 2-1. Gusa iyi ntsinzi ntacyo ibamariye kuko umukino ubanza DJORIBA AC yari yatsinze APR FC1-0. Imikino yombi ni 2-2 gusa DJORIBA AC ikomeje mu kindi cyiciro kubera ko yatsinze igitego cyo hanze. Bityo APR FC ikaba isezerewe .
APR FC yasabwaga gutsinda ibitego bibiri ku busa kugira ngo ikomeze.Nyamara Djoriba Ac yayibanje igitego cyatsinzwe na Siaka Bagayoko bituma igira igitutu cyinshi. APR yakomeje gusatira bituma umukinnyi Bizimana Djihad atsinda igitego cyo kwishyura.
Mu gice cya kabiri APR FC yakomeje gusatira ari nako ikora impinduka mu bakinnyi. Nshuti Innocent yasimbuye Nshuti Dominique Savio kugira ngo bongeremo imbaraga.Ibi byatumye APR FC ibona igitego cyatsinzwe na Nshuti innocent ku munota wa 73.
Nyuma yo kubona igitego cya kabiri APR yasabwaga gutsinda ikindi gitego kugira ngo ikomeze ariko DJoriba AC yakomeje kwihagararaho kurinda umukino urangiye. Ibi byababaje abafana ba APR kuko basezerewe mu rugo kandi umukino bari bawufe mu biganza.


Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Nkurunziza Viateur Bwiza.com


