APR FC mu ihurizo ry’abakinnyi 12 b’abanyamahanga imaze kugura

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’Ingabo z’igihugu yujuje abakinnyi 12 b’abanyamahanga igomba gukoresha mu mwaka w’imikino uratangira muri Kamena uyu mwaka.

APR FC nk’ikipe izasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League iri kwiyubaka igura abakinnyi bakomeye b’abanyamahanga.

Kugeza ubu APR FC imaze kugura abakinnyi 6 b’abanyamahanga biyongera ku bandi 6 yari yasigaranye bose hamwe bakaba 12.

Abakinnyi bashya 6 APR FC yaguze ni abanya- Ghana babiri Richmond Lamptey na Seidu Dauda Yassif, myugariro Aliou Souané bakuye muri Sénégal, rutahizamu Mamadou Sy ukomoka muri Mauritania na Mamadou Bah uri kumwe n’ikipe Olimpike ya Mali mu Bufaransa ndetse na Chidiebere Johnson Nwobodo wasinye uyu munsi.

Aba kandi bakaba barahasanze abandi banyamahanga iyi kipe isanganywe barimo Pavel Ndzila, Nshimirimana Ismael, Taddeo Lwanga, Victor Mbaoma Chukuemeka, Sharaf Eldin Shaiboub Ali na Bemol Apam.

Ihurizo APR FC irimo ni ukuntu izajya ikinisha kimwe cya kabiri cy’aba bakinnyi bayihenze muri shampiyona y’ikiciro cya Mbere mu Rwanda kuko umubare w’abanyamahanga babanza mu kibuga uri kuri batanu.

Kugira ngo yikure muri iri hurizo, APR FC ifatanyije n’andi makipe bandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ko bakongera umubare w’abanyamahanga babanza mu kibuga byibuza ukagera ku Umunani cyangwa ukaba wanarenga.

Ubusabe bw’aya makipe buracyari gusuzumwa na Ferwafa mu minsi iri imbere iratanga igisubizo kuri iyo ngingo.

Nubwo APR FC imaze kugeza abakinnyi 12 b’abanyamahanga ntabwo yari yava ku isoko ahubwo iracyashaka n’abandi bakinnyi gusa ngo hari n’abandi bakinnyi bo mu mahanga yari isanganwe yifuza kuba yasezerera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *