Umukino wari ufitiwe amatsiko na benshi haba ku ruhande rwa APR FC na Rayon Sports mukeaba wayo, ni umukino APR FC yari ifitanye na Mukura Victory Sports i Huye, uyu mukino ukaba waje kurangira APR itahanye intsinzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wabereye i Huye, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2017, iyi ntsinzi yahise ihesha amahirwe ikipe ya APR FC guhita iyobora urutonde by’agateganyo n’amanota 38, ubu irarusha amanota 2 Rayon Sports yari iruyoboye.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare ku isaha ya saa 15:30 kuri Stade Amahoro, nibwo Rayon Sports izacakirana na Police FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 16 wa shampiyona. iramutse itsinze Police yahita isubira ku mwanya wa mbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com


