APR FC yanyagiye Mukura VS nyuma yo kuyiremera

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC yanyagiye Mukura VS ibitego 4-1, mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatanu.

Amakipe yombi yari yahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ibitego bibiri bya Kwitonda Alain ‘Bacca’, icya Nshuti Innocent ndetse n’icya Mugisha Gilbert ‘Barafinda’ ni byo byafashije ikipe y’Ingabo z’Igihugu gukura intsinzi kuri Mukura VS.

Mukura VS yipimye na APR FC mu gihe yugarijwe n’ikibazo cy’amikoro yatewe n’umwenda w’imbaturamugabo wa $46,000 ibereyemo umunya-Algeria Bahloul Djilali wahoze ari umutoza wayo mukuru.

Amakuru avuga ko APR FC yemeye kuremera Mukura VS Frw miliyoni 5 mu rwego rwo kuyifasha kwishyura uriya mutoza watumye ifatirwa ibihano na FIFA.

Ni ibihano byatumye iyi kipe y’i Huye ibuzwa kugura abakinnyi bashya ndetse no kwandikisha abo yari yarasinyishije, ibyatumye yiyambaza inzego zirimo FERWAFA kugira ngo iyihe ubufasha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *