image_870x_68761552b6005

APR FC yashoye hafi igice cya Miliyari ku isoko

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ririmo gusatirana umusozo, ikipe ya APR FC yongeye kwerekana ko ari ubukombe mu mikoro no mu migambi.

Kugeza ubu, iyi kipe ikomeje kugaragaza ubushake bwo kurushaho gukomera, aho yatanze miliyoni 429 Frw nk’uko byatangajwe na Isibo TV. Ayo yatanzwe mu kugura abakinnyi bashya, barimo ibyamamare by’abanyamahanga n’abanyarwanda basanzwe bakomeye.

Raouf Dao na William Togui Baciye Agahigo

Mu bakinnyi bashya APR FC yazanye, Raouf Memel Dao ni we waguzwe amafaranga menshi kurusha abandi. Uyu rutahizamu wifuzwaga na benshi mu karere, yahawe amasezerano y’imyaka 4 atangwaho miliyoni 137 Frw. Yakurikiwe na mugenzi we, William Togui, waguzwe miliyoni 101 Frw, asinya imyaka 2.

Umunya-Uganda Ssekiganda na Fitina Ombarenga Ntibasigaye Inyuma

APR FC yongeyemo kandi Ronald Ssekiganda, umukinnyi wo hagati ukomoka muri Uganda, watanzweho miliyoni 36 Frw, agasinya imyaka 2. Nubwo abanyarwanda benshi baguzwe amafaranga make ugereranyije, Fitina Ombarenga ni we wahenze kurusha abandi, aho yaguzwe miliyoni 40 Frw, asinya imyaka 2.

Abanyarwanda Bahabwa Agaciro

Mu bandi bakinnyi APR FC yaguze harimo Nduwayo Alex wavuye muri Gasogi United agurwa miliyoni 30 Frw, Ngabonziza Pacifique waguzwe miliyoni 25 Frw, Hakizimana Adolphe waguzwe miliyoni 20 Frw, kimwe na Iraguha Hadji na Bugingo Hakim batanzweho miliyoni 20 Frw bombi.

APR FC Yiteguye Gusubira ku Rwego Mpuzamahanga

Kugeza ubu, iyi kipe y’ingabo z’igihugu imaze gutangira imyitozo ku mugaragaro aho aba bakinnyi bashya bose bamaze kwifatanya n’abandi mu myitozo ibera i Shyorongi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *