Ikipe ya APR FC yatsinze bigoranye iya Rutsiro FC igitego 1-0, ikomeza kwirukankana na Kiyovu Sports mu rugendo rugana ku gikombe cya shampiyona.
Kiyovu Sports ku wa Gatandatu yari yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0, bituma icyunyuranyo cy’amanota yayitandukanyaga na APR FC kizamuka kigera ku manota atanu.
Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu rero byayisabaga ko itsinda Rutsiro yari yayisuye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kugira ngo yongere kugabanya kiriya kinyuranyo.
Byasabye umunota wa 75 w’umukino ngo APR FC yari yagowe cyane n’ubwugarizi bwa Rutsiro FC ibashe kubona igitego cyayihesheje amanota atatu, ibifashijwemo na Mugunga Yves wari winjiye mu kibuga asimbura Yannick Bizimana.
Rutsiro FC yashoboraga kwishyura iki gitego nyuma y’iminota ine gusa biba ngombwa ko Niyomugabo Claud agarurira ku murongo w’izamu umupira washoboraga kuvamo igitego.
APR FC kuri ubu iracyari ku mwanya wa kabiri n’amanota 48 irushwa abiri na Kiyovu Sports bahanganiye igikombe.
Ni mu gihe Shampiyona ibura imikino umunani yonyine kugira ngo isozwe.


