Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko budafite amakuru y’itoroka rya Kalisa Georgine wahoze ari umuyobozi ushinzwe umutungo w’iyi kipe, bivugwa ko yaba yarahunze nyuma yo gukorwaho igenzura ry’umutungo.
Amakuru avuga hari igenzurwa ry’umutungo muri APR FC ryakozwe muri Mutarama 2025, bagasanga hari miliyari 1.5 Frw zaburiwe irengero.
Byavuzwe ko Georgine yari gukomeza kubazwa kuri ayo mafaranga tariki 27 Mutarama, ariko icyo gihe ntiyagaragaye, ndetse bikekwa ko yaba yarahungiye muri Canada.
Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganywa, yabwiye IGIHE ko nubwo habayeho igenzura ry’imikoreshereze y’umutungo, nta makuru afite ku bivugwa ko Georgine yatorotse.
Yagize ati: “Aramutse atari mu Rwanda, byaba ari amahitamo ye kuko abifitiye uburenganzira.”
Uyu muyobozi kandi yirinze kugira icyo atangaza ku ngengo y’imari ya APR FC, gusa yemeza ko iyi kipe ifite ibikorwa byinshi bikenera amikoro ahagije.


