Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatandatu, yerekanye abakinnyi batandatu bashya izakoresha mu mwaka utaha w’imikino nyuma yo kubasinyisha muri iyi mpeshyi.
Ni igikorwa cyabereye i Shyorongi mu karere ka Rulindo aho iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu isanzwe iba, gihurirana n’ibirori byo guhemba abakinnyi bayo bahize abandi mu mwaka ushize w’imikino.
Mu bahembwe harimo Ruboneka Jean Bosco wahembwe nk’umukinnyi w’umwaka muri APR FC.
Abakinnyi bashya iyi kipe yerekanye nyuma yo kubasinyisha barimo ba myugariro Niyigena Clément wakiniraga Rayon Sports na Ishimwe Fiston wakiniraga AS Kigali, Nkundimana Fabio ukina hagati mu kibuga wakiniraga Musanze FC cyo kimwe na ba rutahizamu Niyibizi Ramadhan wakiniraga AS Kigali, Mbonyumwami Thaibu wakiniraga Espoir FC cyo kimwe na Ishimwe Fiston wakiniraga Marines FC.
Aba bakinnyi bakiriwe muri APR FC bashobora kwiyongeraho myugariro Manzi Thierry umaze igihe akorera imyitozo muri iyi kipe; ndetse amakuru akavuga ko yamaze kumvikana na yo.

4 Responses
APR FC yerekanye abakinnyi bashya 6 yaguze muri iyi mpeshyi
Muba mwadusimishije turabakunda igitekerezo cyajye mujye muduha video turabemera cyne.

Turifuza barutahizamubabanyamahanga
APR FC yerekanye abakinnyi bashya 6 yaguze muri iyi mpeshyi
Turifuza barutahizamubabanyamahanga