GkyH80GWEAE1MoQ

APR FC yihanganishije Richmond Lamptey wapfushije mushiki we

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC yifatanyije n’umukinnyi wayo Richmond Lamptey nyuma y’uko amakuru y’incamugongo y’uko mushiki we yitabye Imana amugezeho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, APR FC yabonye iyi nkuru mbi maze ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo igaragaza akababaro kayo.

APR FC yagize iti: “Ubuyobozi, abakinnyi ndetse n’abagize APR FC twese twihanganishije umukinnyi wacu Richmond Lamptey mu bihe bikomeye byo kubura mushiki we. Turi kumwe nawe kandi tugusengera ngo ukomeze kwihangana.”

Richmond Lamptey ni umukinnyi wo hagati ukomoka muri Ghana, akaba yarageze muri APR FC mu mpeshyi ya 2024, avuye mu ikipe ya Asante Kotoko yo muri Ghana. Ikipe ye yamugaragarije ko iri kumwe na we muri ibi bihe by’akababaro.GkyH80GWEAE1MoQ GkyCJboWsAA2OIf

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *