Umushumba w’itorero Angilikani mu Rwanda, Archbishop Laurent Mbanda, ntiyemeranya n’uriyoboye ku rwego rw’Isi, Justin Welby urwanya amasezerano guverinoma y’iki gihugu yasinye n’iy’u Bwongereza, arebana no kohereza abimukira.
Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano ryabereye i Kigali tariki ya 14 Mata 2022, Archbishop Welby yagaragaje ko atayemera, ashimangira ko n’Imana itayemera kuko ngo ashyira ubuzima bw’abimukira buzaba bubi mu gihe bazaba barageze mu Rwanda.
Uyu Mushumba yagize ati: “Ibikubiyemo ni ibya politiki n’abanyapolitiki. Byagombye kujyana no gushaka kw’Imana ariko si ko byagenze. Ntabwo tugomba gutandukira inshingano z’igihugu cyaremanwe indangagaciro za gikirisitu kubera ko kwimurira inshingano zacu ku gihugu cyishakisha nk’u Rwanda bihabanye na kamere y’Imana yonyine yirengera intege nke zacu.”
Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?Umukuru-w-Abangilikani-ku-Isi-yatangaje-ko-Imana-itemera-gahunda-y-u-Bwongereza
Mu cyumweru gishize aherutse gutangariza kuri Twitter ko uretse no kuba aya masezerano atandukira indangagaciro za gikirisitu, asebya igihugu cye, u Bwongereza.
Archbishop Mbanda nk’umuntu wabaye igihe kinini mu buhungiro, mu kiganiro yagiranye na BBC News, we yashyigikiye aya masezerano, asobanura ko ari umuti w’ikibazo cyugarije Isi cyo kwimuka kandi azafasha abatagira aho kuba.
Abona u Rwanda ruri mu mwanya mwiza wo kwakira aba bimukira bitewe n’amateka mabi rwanyuzemo, Abanyarwanda benshi bagahunga, kuri we rukaba ruzi ububi bw’ubuhunzi no kwimuka ku buryo rwabishingiraho rufasha aba bimukira.
Uyu Mushumba abona kwakira impunzi atari umutwaro umuntu umwe akwiye kwikorera, ahubwo ibihugu byose byo ku Isi bigomba kwifatanya bikawikorera.
Tariki ya 14 Kamena 2022, icyiciro cya mbere cy’abimukira bava mu Bwongereza cyagombaga kugera mu Rwanda ariko uru rugendo rwahagaritswe ku munota wa nyuma n’urukiko rw’Uburayi ruharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.


