Archbishop Ntagali arashinjwa kugambanira Imana, umugore, itorero n’Abagande

Sangiza iyi nkuru

Archbishop w’Itorero rya Uganda (Church of Uganda), Rev. Stephen Samuel Kaziimba Mugalu yashinje mugenzi we yasimbuye kuri izi nshingano, Archbishop Stanley Ntagali kugambanira Imana, umugore we, itorero ndetse n’Abagande; ubwo yaryamanaga n’umugore w’undi mugabo.

Nk’uko The Observer ibivuga, Archbishop Kaziimba yabitangarije mu ibaruwa yandikiye Inama y’Abashumba b’iri torero tariki ya 13 Mutarama 2021 abamenyesha amakosa Archbishop Ntagali yakoze, aho agira ati: “N’umutima uremereye, ndabamenyesha ko yakoranye ibidasanzwe n’umugore wubatse. Iki gikorwa ni ubugambanyi buteye agahinda ku nzego nyinshi.”

Archbishop Rev. Kaziimba yakomeje ati: “Archbishop yagambaniye Imana n’Umucunguzi, umugore we, isezerano n’icyizere Abagande benshi bari bamufitiye, n’Abakirisitu ku Isi bamugize icyitegererezo mu buzima bwo kwizera.”

Bitewe n’iki gikorwa Archbishop Ntagali yakoze, Rev. Kaziimba yafashe icyemezo cyo kumwambura ububasha bwose bwo gukora imigenzo ijyanye n’itorero irimo kubwiriza, gutanga isakaramentu no guhagararira iri torero mu bikorwa ibyo ari byo byose.

Ntagali w’imyaka 65 y’amavuko yahagaritse inshingano zo kuyobora iri torero muri Werurwe 2020, kubera izabukuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *