Abagore 2 bishwe na Covid-19, handura 289 bo mu turere turenga 17

Ifoto: KT Press Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 19 Mutarama 2021, abagore babiri bishwe n’icyorezo cya Covid-19, mu gihe abacyanduye biyongereyeho 289 babonetse mu Mujyi wa Kigali no mu turere rw’igihugu 17. Umugore umwe yari afite imyaka 78 y’amavuko, akaba yapfiriye mu Karere ka Nyabihu; undi w’imyaka 63 yapfiriye mu Karere ka Musanze. […]
VIDEO: Urubyiruko rwikomye wa mu Apostle warwise mayibobo|| bamujyanye muri RIB || bamuvuzeho amagambo akomeye
Archbishop Ntagali arashinjwa kugambanira Imana, umugore, itorero n’Abagande
Archbishop w’Itorero rya Uganda (Church of Uganda), Rev. Stephen Samuel Kaziimba Mugalu yashinje mugenzi we yasimbuye kuri izi nshingano, Archbishop Stanley Ntagali kugambanira Imana, umugore we, itorero ndetse n’Abagande; ubwo yaryamanaga n’umugore w’undi mugabo. Nk’uko The Observer ibivuga, Archbishop Kaziimba yabitangarije mu ibaruwa yandikiye Inama y’Abashumba b’iri torero tariki ya 13 Mutarama 2021 abamenyesha amakosa […]
Perezida Tshisekedi yakiriye abarimo Dr. Biruta na Gen. Nzabamwita mu biro bye

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi kuri uyu wa 19 Mutarama 2021 yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta. Nk’uko ibiro bya Perezida Tshisekedi byabitangaje, Dr. Biruta yamujyaniye ubutumwa bwihariye yahawe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, burebana n’umubano w’ibihugu byombi ndetse n’akarere ibihugu bayoboye biherereyemo. Dr. […]
Amerika na yo yashyizwe mu bashatse kudobya amatora yo muri Uganda
Leta ya Uganda yashinje Leta zunze Ubumwe za Amerika kugerageza kwivanga mu matora aheruka kuba muri kiriya gihugu, nyuma y’uko Ambasaderi wa Amerika muri Uganda agerageje gusura Bobi Wine iwe mu rugo agakumirwa n’abasirikare. Kuva ku wa Kane w’icyumweru gishize urugo rwa Bobi Wine rwagoswe n’abashinzwe umutekano, ndetse uyu munya-Politiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda […]
Perezida Kagame yahawe igihembo ku bw’umuhate we mu ishyirwaho rya AFCAFRA
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahawe igihembo ku bw’umuhate yagize mu gushyira mu bikorwa no gutangiza Isoko Rusange ry’Umuryango wa Afurika (AFCFTA). Ku wa Gatanu w’icyumeru gishize ni bwo Perezida Kagame yahawe kiriya gihembo na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ari kumwe n’abandi bayobozi 11, kubera uruhare bagize mu rugendo rwo gushyiraho AfCFTA. Perezida Kagame yahembewe […]
VIDEO : Umugabo wa Mama Vanessa aramutamaje//Ibye byose bigiye hanze|| Yabeshye ko yahunze Leta- Gospel Talk
Mu kiganiro Gospel Talk cyatangiye gutambuka kuri bwiza tv kuri uyu wa kairi tariki ya 19, Mutarama 2020. Haganiriwe ku makuru ari kuvugwa hirya no hino mu bijyanye n’iyobokamana cyane ku nkuru iri kuvugwa cyane y’umuvugabutumwakazi Mukanyirigira Gloriose uzwi cyane nka Maman Vanessa, kuri ubu bivugwa ko yataye urugo n’abana 6 ubu akaba agiye gushakana […]
Itangazo ryo guhindura izina
Bobi Wine n’umugore we bafunganwe n’umwana w’amezi 18 utari uwabo
Umunyapolitiki wo muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yahishuye ko we n’umugore we bamaze iminsi itandatu bafunganwe n’umwana w’amezi 18 (umwaka n’igice) utari uwabo. Bobi Wine nk’uko asanzwe abigenza, abitangarije ku rubuga rwa Twitter, aho yashyizeho ifoto ari kumwe n’umugore we, Barbie Itungo ndetse n’uyu mwana. Yagize ati: “Umunsi wa gatandatu dufungiwe […]
Ugende mu muhanda uvuga ko uri imbwa nta n’icyo wimariye- Gitifu abwira undi muyobozi
Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage bo mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, barashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge witwa Khadafi Aimable kubakubita no kubasebereza imbere y’abaturage aho bivugwa ko yabwiye umwe ngo niba atazi igihe azapfira, ari imbwa kandi akabivuga ku karubanda. Aba bayobozi banze ko amazina yabo atangazwa, babwiye TV1 ko babangamiwe cyane n’uburyo […]
Rwamagana: Masumbuko ushinja abayobozi kumuhiga, ashaka guhungira i Bugande
Masambuko Eliphase wari utuye mu Mudugudu wa Nyabishunzi Akagari ka Sovu mu Murenge wa Kigabiro w’Akarere ka Rwamagana, ubu avuga ko ari mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare ashaka inzira imujyana i Bugande gushakirayo imibereho, agashinja abayobozi kumuhiga bamuziza ko yahamagaye itangazamakuru, arimenyesha imibereho mibi abayemo. Muri Nyakanga 2018, abatuye mu midugudu ya […]
Gukuramo agakingirizo mu gihe cy’imibonano ni icyaha gihanwa n’amategeko
Mu Busuwisi, iyo umugabo akuyemo agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, atabanje kubimenyesha uwo bayikorana, bihanwa n’amategeko. Ni itegeko ryatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2017 urukiko mpanabyaha rwa Lausanne rwahanishaga umugabo w’imyaka 47 y’amavuko igifungo cy’amezi 12 gisubitse, azira iki cyaha. Nk’uko igitangazamakuru The Independent cyabitangaje, uyu mugabo utaratangarijwe amazina ni Umufaransa, umugore akaba Umusuwisikazi; […]
Tanzania: Abagabo barashinjwa gucura abana amashereka bonka abagore babo
Abagabo bo mu Ntara za; Iringa na Shinyanga mu Majyepfo y’Iburengerazuba mu gihugu cya Tanzania baravugwaho kwiharira amashereka agenewe abana babo, bonka abagore babo mu rwego rwo kwivura isindwe (hangover). Ibigo bya leta bifite aho bihuriye n’imirire myiza zatunze agatoki bamwe mu bagabo ko bonka amabere y’abagore babo, bigatuma abana babo bahura n’ikibazo cyo kugwingira […]
Museveni yashinje u Rwanda gushaka kudobya amatora ya Uganda
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye gushyira u Rwanda mu majwi arushinja kugerageza kudobya amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye mu Cyumweru gishize. Ku wa Gatandatu ushize ni bwo Komisiyo y’Amatora muri Uganda yemeje ko Museveni yongeye gutorerwa kuyobora kiriya gihugu muri manda ya gatandatu, nyuma yo gutsinda Bobi Wine bari bahanganye […]
Babiri bafatiwe mu cyuho batanga ruswa ngo bahabwe ‘sim cards’ 100
Polisi y’Igihugu ikorera mu Murenge wa Gisenyi w’Akarere ka Rubavu yataye muri yombi Nayituriki Samuel na Ngoga Jean Paul bakekwaho guha ruswa umukozi wa MTN kugira ngo abahe simu kadi (sim cards) 100 zikoresha serivisi yo guhererekanya amafaranga ya MoMo Pay. Nk’uko urubuga rwa Polisi rwabitangaje, Nayituriki w’imyaka 23 na Ngoga w’imyaka 30 bafashwe tariki […]
Perezida Buhari azicwa mbere ya Werurwe 2021- Ubuhanuzi

Umuhanuzi wo muri Ghana witwa Ibrahim Daouda uzwi nka Ibra One avuga ko Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari azicwa mbere y’ukwezi kwa Werurwe 2021. Abinyujije kuri Instagram, Ibra One, umusore w’umukire uvuga ko ari umuhanuzi, yavuze ko itariki Buhari azicirwaho ayizi neza ariko ko ntayo yiriwe avuga ko kugira ngo izina ry’Imana rizigaragaze muri Ghana. […]
Nziyambaza inkiko_Bobi Wine uvuga ko amajwi ye yibwe
Robert Ssentamu Kyagulanyi (Bobi Wine) uheruka gutsindwa mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, aravuga ko aziyambaza inkiko mu kurwanya icyemezo cya Komisiyo y’amatora ivuga ko Museveni ari we watsinze. Mu kiganiro kihariye na Daily Monitor, Kyagulanyi yavuze ko uretse kuba leta ya Uganda yari yarakuyeho Internet, itsinda rye rifite ibimenyetso simusiga by’uko amajwi Komisiyo y’Amatora […]
Abapolisi batanu ba RDC bishwe n’inyeshyamba
Abapolisi batanu ba Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishwe n’abitwaje intwaro mu gace ka Batwa Kadimba ho mu ntara ya Kasai. Umuyobozi wa Teritwari ya Batwa Kadimba bariya bapolisi biciwemo, Franklin Pongo, yabwiye ikinyamakuru Actualité ko bariya bapolisi bishwe nyuma y’igitero inyeshyamba zari zifite intwaro ziremereye zabagabyeho. Franklin Pongo yakomeje avuga ko inyeshyamba zivuganye bariya […]
Wagira ngo kuguma mu rugo ni urukingo turi gukora-Hari abatanyuzwe na Guma mu Rugo y’ i Kigali
Bamwe mu baturage bagaragaje ko batanyuzwe n’icyemezo cy’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 18 Mutarama 2021 yemeza Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali. Mu gihe hari ibyashingiweho hafatwa iki cyemezo, abaturage bamwe bihereje Twitter bavuga ko batunguwe, ko n’ubundi uwo atari wo muti, ko batuweho ibyemezo mu gihe hari n’abameranya na Leta kuri iyi ngingo. Uwitwa […]
Abasirikare bakumiriye Ambasaderi wa USA washatse gusura Bobi Wine

Abasirikare ba Uganda bamaze iminsi bagose urugo rwa Bobi Wine wahataniye amatora tariki ya 14 Mutarama 2021, bakumiriye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) muri iki gihugu, Natalie E. Brown washatse kumusura. Byabaye kuri uyu wa 18 Mutarama 2021, nk’uko Bobi Wine yabitangaje yifashishije urubuga rwa Twitter. Uyu munyapolitiki yagize ati: “Muri iki […]
Perezida Ndayishimiye akomeje ibiganiro kuri telefone na bagenzi be muri EAC
Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye akomeje ibiganiro byifashishije telefone n’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Nk’uko byemejwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu w’u Burundi, Perezida Ndayishimiye yatangiye ibi biganiro tariki ya 17 Mutarama 2021, aho yavuganye na Perezida wa Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli. Ndayishimiye na Magufuli baganiriye ku mubano mwiza ibihugu bayoboye […]
U Rwanda rugiye kwakira doze zirenga 18,000 z’umuti uramira abazahajwe na Covid-19
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Mutarama 2021, u Rwanda rwakira doze 18,000 z’imiti igabanya ubukana bw’icyorezo cya Covid-19, izaramira abo cyazahaje. Yabivugiye mu kiganiro yagiriye ku kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) mu ijoro rya tariki ya 18 Mutarama 2021, cyakurikiye itangazwa ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri. Dr. Ngamije yagize […]