Perezida Kagame yahawe igihembo ku bw’umuhate we mu ishyirwaho rya AFCAFRA

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahawe igihembo ku bw’umuhate yagize mu gushyira mu bikorwa no gutangiza Isoko Rusange ry’Umuryango wa Afurika (AFCFTA).

Ku wa Gatanu w’icyumeru gishize ni bwo Perezida Kagame yahawe kiriya gihembo na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ari kumwe n’abandi bayobozi 11, kubera uruhare bagize mu rugendo rwo gushyiraho AfCFTA.

Perezida Kagame yahembewe uruhare yagize mu kwihutisha amasezerano ya ririya soko mu bihugu bya Afurika ndetse n’uruhare yagize mu gutuma ribaho.

Nk’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida Kagame muri 2018 yashyize imbaraga mu masezerano ya ririya soko, bituma ibihugu bya Afurika birimo n’ibifite ubukungu bukomeye nka Nigeria na Afurika y’Epfo biyashyiriraho umukono i Kigali.

Abandi bayobozi bahembanwe n’umukuru w’igihugu bo bagize uruhare mu gukangurira ibindi bihugu gufungura imipaka n’ikirere mu rwego rwo koroshya ubucuruzi.

Igihembo cya Perezida Kagame cyakiriwe na Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia.

Abandi bahembewe muri uriya muhango wabereye i Addis Ababa barimo Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Ahmed Fattah Al-Sisi wa Misiri, Umwami Mswati III Ngwenyama wa Eswatini, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed na Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana.

Perezida Alpha Conde wa Guinea, Mahamadou Issoufou wa Niger, Muhamadu Buhari wa Nigeria, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Hailemariam Desalegn Boshe wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria na Akinwumi A. Adesina uyobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere na bo bari mu bahawe ibihembo.

Ku wa 01 Mutarama ni bwo amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika, African Continental Free Trade Area (AfCFTA) yatangijwe ku mugaragaro.

Amasezerano ashyiraho iri soko avuga ko ibicuruzwa 90% bizakurirwaho imisoro mu gihe biri gucuruzwa hagati y’Umugabane wa Afurika kandi byahakorewe, intego igomba kuzaba yagezweho nibura mu mwaka wa 2034.

Icyo gihe, Afurika izaba ituwe na miliyari 1.8 z’abantu, bavuye kuri miliyari 1,3 bariho uyu munsi. Mu gihe rero Isoko rusange rya Afurika rizaba impamo, byitezwe ko rizazahura ubukungu bw’uyu mugabane ndetse rigatanga imirimo irenga miliyoni 100 hirya no hino.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame yahawe igihembo ku bw’umuhate we mu ishyirwaho rya AFCAFRA
    Ndabasuhuje mugiramahoro
    Abobana babasore ndabashyigikiye urimugabo
    Ibyarimo ntabyazi ntamuntu numwe utanyura mubwana ngo akurea Abe umusore cgwa inkumi baba abami cgwa abatwere na YESU yanyuze mubusore aza kuducungura
    ubwose nawe yagiye ari mayibobo narecye kudutukira abana ahubwo nasabe imbazi urubyiruka
    Nababyeyi nigihugu nitorero Ni Mana

  2. Perezida Kagame yahawe igihembo ku bw’umuhate we mu ishyirwaho rya AFCAFRA
    Ndabasuhuje mugiramahoro
    Abobana babasore ndabashyigikiye urimugabo
    Ibyarimo ntabyazi ntamuntu numwe utanyura mubwana ngo akurea Abe umusore cgwa inkumi baba abami cgwa abatwere na YESU yanyuze mubusore aza kuducungura
    ubwose nawe yagiye ari mayibobo narecye kudutukira abana ahubwo nasabe imbazi urubyiruka
    Nababyeyi nigihugu nitorero Ni Mana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *