Babiri bafatiwe mu cyuho batanga ruswa ngo bahabwe ‘sim cards’ 100

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’Igihugu ikorera mu Murenge wa Gisenyi w’Akarere ka Rubavu yataye muri yombi Nayituriki Samuel na Ngoga Jean Paul bakekwaho guha ruswa umukozi wa MTN kugira ngo abahe simu kadi (sim cards) 100 zikoresha serivisi yo guhererekanya amafaranga ya MoMo Pay.

Nk’uko urubuga rwa Polisi rwabitangaje, Nayituriki w’imyaka 23 na Ngoga w’imyaka 30 bafashwe tariki ya 16 Mutarama 2021, ubwo bajyaniraga uyu mukozi ruswa y’540,000 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo abahe izi sim kadi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Boneventure Twizere Karekezi yagize ati: “Ubusanzwe izi sim card za MoMo Pay zitangirwa ubuntu ariko ukazihabwa uzanye nimero iranga usora (TIN number), naho bo basabye uyu mukozi ko ashaka abo azibaruraho kuko nta nimero iranga usora bari bafite, ari nayo mpamvu bashakaga kumuha ruswa ngo abibakorere, ubundi nabo bajye kuziha abazikoresha mu buryo bw’uburiganya.”

Yakomeje avuga uko aba basore bafatiwe mu cyuho, ati: “Aba basore rero ubwo barimo batanga iyo ruswa, uwo bashakaga kuyiha yahise abimenyesha Polisi ikorera mu Murenge wa Gisenyi, ihita ibafata.”

CIP Karekezi yavuze ko kandi mbere yo guha uyu mukozi wa MTN ruswa, uyu musore Ngoga yabanje kumwoherereza kuri nimero ya telefone ibyangombwa by’ibihimbano biri mu mazina y’ikigo cyakira abashyitsi mu Rwanda.

Nayituriki utuye mu Karere ka Gasabo na Ngoga utuye mu Karere ka Rubavu ngo bari bagambiriye kujya bacuruza izi simu kadi mu buryo bw’uburiganya, bifashishije abakozi bacuruza izi serivisi (agents).

Bombi bakurikiranweho icyaha cyo gutanga ruswa no gukoresha inyandiko mpimbano.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Babiri bafatiwe mu cyuho batanga ruswa ngo bahabwe ‘sim cards’ 100
    Ariko iyo mukomeza mubuza abantu amajyo ngo ruswa, muzi gufata iya macye iz’ama miliyoni ntabwo ari ruswa! aba nabo ariko bafite amanyanga bahanwe gusa ruswa nini mube ariyo muhagurukira muve mubaturage mujye mubifite niho tuzabashima

  2. Babiri bafatiwe mu cyuho batanga ruswa ngo bahabwe ‘sim cards’ 100
    Ariko iyo mukomeza mubuza abantu amajyo ngo ruswa, muzi gufata iya macye iz’ama miliyoni ntabwo ari ruswa! aba nabo ariko bafite amanyanga bahanwe gusa ruswa nini mube ariyo muhagurukira muve mubaturage mujye mubifite niho tuzabashima

  3. Babiri bafatiwe mu cyuho batanga ruswa ngo bahabwe ‘sim cards’ 100
    Abo. Bakozi bafashwe kubera ruswa nibakurikiranywe bahanywe byintangarugero

  4. Babiri bafatiwe mu cyuho batanga ruswa ngo bahabwe ‘sim cards’ 100
    Abo. Bakozi bafashwe kubera ruswa nibakurikiranywe bahanywe byintangarugero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *