Ugende mu muhanda uvuga ko uri imbwa nta n’icyo wimariye- Gitifu abwira undi muyobozi

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage bo mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, barashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge witwa Khadafi Aimable kubakubita no kubasebereza imbere y’abaturage aho bivugwa ko yabwiye umwe ngo niba atazi igihe azapfira, ari imbwa kandi akabivuga ku karubanda.

Aba bayobozi banze ko amazina yabo atangazwa, babwiye TV1 ko babangamiwe cyane n’uburyo uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora abafata.

Umwe yagize ati “Nari ndi hano mu muhanda ndimo ndakumira abaturage batambaye agapfukamunwa nibwo yaje ndi hano ku muhanda abaturage bamubonye bariruka, nagumye ndahagarara arambaza ngo n’iki kiguhagaritse abandi ko bambona bakiruka ndamubwira nti ndi ku mutekano wanjye mu bijyanye no kurinda abaturage COVID-19.”

Yakomeje agira ati “Arambwira ngo urumva uzapfa ryari? uzapfa ufite imyaka ingahe? ndambwira nti njyewe ntabwo nkizi kuko atari njye wiremye, arambwira ngo niba utakizi ugende mu muhanda uvuga ko uri imbwa nta n’icyo wimariye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurege wa Gashora, Khadafi Aimable, we yavuze ko atabuza abamuvuga kubikora, ashimangira ko ngo hari n’ubwo ababwira amakosa yabo bakabyumva ukundi .

Ati “Ntabwo tuzabuza umuntu kuvuga, birashoboka ko umuntu wanamwereka ibyo atakoze neza we kubera ko ari ko abyumva akabona ko umubwiye nabi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa ari mushya mu nshingano bityo ko bigoye ko yabinoza 100% ariko ashimangira ko bagiye kubikurikirana.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Ugende mu muhanda uvuga ko uri imbwa nta n’icyo wimariye- Gitifu abwira undi muyobozi
    Donc yifuzako abaturage bamubona bakiruka? Mbese ni Diable kuburyo yumvako agena igihe bazapfira? What a fuck

  2. Ugende mu muhanda uvuga ko uri imbwa nta n’icyo wimariye- Gitifu abwira undi muyobozi
    Donc yifuzako abaturage bamubona bakiruka? Mbese ni Diable kuburyo yumvako agena igihe bazapfira? What a fuck

  3. Ugende mu muhanda uvuga ko uri imbwa nta n’icyo wimariye- Gitifu abwira undi muyobozi
    ariko abayobozi nkaba mubabitsemo iki? mperutse guhura n’imodokayz’irondo i GAHANGA; nari ndi muri sport mpura n’imodoka y’irondo yaho ngaho irimo LDF n’abandi. iyo ntihagararaho bari kumbiza icyuya. ikigaragara bashobora kuba baramaze abaturage bahariya cg se barya ruswa. ababashinzwe muzabacunguze.
    bafite agasuzuguro wagirango u Rwanda nibo baruhanze. Ministre Shyaka nafate icyemezo hakiri kare kuko aka gasuzuguro ntikabagaho ku gihe cya KABONEKA

  4. Ugende mu muhanda uvuga ko uri imbwa nta n’icyo wimariye- Gitifu abwira undi muyobozi
    ariko abayobozi nkaba mubabitsemo iki? mperutse guhura n’imodokayz’irondo i GAHANGA; nari ndi muri sport mpura n’imodoka y’irondo yaho ngaho irimo LDF n’abandi. iyo ntihagararaho bari kumbiza icyuya. ikigaragara bashobora kuba baramaze abaturage bahariya cg se barya ruswa. ababashinzwe muzabacunguze.
    bafite agasuzuguro wagirango u Rwanda nibo baruhanze. Ministre Shyaka nafate icyemezo hakiri kare kuko aka gasuzuguro ntikabagaho ku gihe cya KABONEKA

  5. Ugende mu muhanda uvuga ko uri imbwa nta n’icyo wimariye- Gitifu abwira undi muyobozi
    Nawe siwe kuko abikora afite icyo yishingikirije ntimukabitindeho tumaze kubimenyera gs wirukankana imbwa cyane ……

  6. Ugende mu muhanda uvuga ko uri imbwa nta n’icyo wimariye- Gitifu abwira undi muyobozi
    Nawe siwe kuko abikora afite icyo yishingikirije ntimukabitindeho tumaze kubimenyera gs wirukankana imbwa cyane ……

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *