Gukuramo agakingirizo mu gihe cy’imibonano ni icyaha gihanwa n’amategeko

Sangiza iyi nkuru

Mu Busuwisi, iyo umugabo akuyemo agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, atabanje kubimenyesha uwo bayikorana, bihanwa n’amategeko.

Ni itegeko ryatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2017 urukiko mpanabyaha rwa Lausanne rwahanishaga umugabo w’imyaka 47 y’amavuko igifungo cy’amezi 12 gisubitse, azira iki cyaha.

Nk’uko igitangazamakuru The Independent cyabitangaje, uyu mugabo utaratangarijwe amazina ni Umufaransa, umugore akaba Umusuwisikazi; bombi bakaba barahuriye ku rubuga ruhuriraho abashaka gukundana rwitwa Tinder.

Uyu mugore yasobanuriye imbere y’urukiko ko muri Kamena 2015 ubwo uyu Mufaransa yamurambagizaga ku nshuro ya kabiri, bararyamanye bifashishije agakingirizo, gusa umugore aza gutahura ko umugabo yageze ubwo agakuramo mbere y’uko igikorwa kirangira.

Urukiko rwa Laussanne nyuma yo kumva ikirego cy’uyu Musuwisikazi, rwafashe icyemezo cyo guhana uyu Mufaransa, kuko ngo icyaha yakoze ntaho gitandukaniye no gufata ku ngufu.

Uru rukiko rwavuze ko iyo uyu Musuwisikazi amenya ko umugabo yakuyemo agakingirizo, atagombaga kwemera ko imibonano ikomeza.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Gukuramo agakingirizo mu gihe cy’imibonano ni icyaha gihanwa n’amategeko
    Ndashaka umukunzi!! Umugabo udafite umugore ufite hejuru y’imyaka 40.Abasore wapi. Nta mafaranga nkeneye, uwumva afite urukundo anyandikire kuri gusengae2020@gmail.com
    Murakoze

  2. Gukuramo agakingirizo mu gihe cy’imibonano ni icyaha gihanwa n’amategeko
    Ndashaka umukunzi!! Umugabo udafite umugore ufite hejuru y’imyaka 40.Abasore wapi. Nta mafaranga nkeneye, uwumva afite urukundo anyandikire kuri gusengae2020@gmail.com
    Murakoze

  3. Gukuramo agakingirizo mu gihe cy’imibonano ni icyaha gihanwa n’amategeko
    Mu Burayi,hari IMBUGA (sites) zihuza abantu bashaka gusambana.Abandi nabo basigaye bariha Robots z’ingore bakaryamana.Ndetse ejobundi mu gihugu cya Kazakhstan,umugabo yarongoye Robot ndetse akoresha Reception.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

  4. Gukuramo agakingirizo mu gihe cy’imibonano ni icyaha gihanwa n’amategeko
    Mu Burayi,hari IMBUGA (sites) zihuza abantu bashaka gusambana.Abandi nabo basigaye bariha Robots z’ingore bakaryamana.Ndetse ejobundi mu gihugu cya Kazakhstan,umugabo yarongoye Robot ndetse akoresha Reception.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *