Robert Ssentamu Kyagulanyi (Bobi Wine) uheruka gutsindwa mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, aravuga ko aziyambaza inkiko mu kurwanya icyemezo cya Komisiyo y’amatora ivuga ko Museveni ari we watsinze.
Mu kiganiro kihariye na Daily Monitor, Kyagulanyi yavuze ko uretse kuba leta ya Uganda yari yarakuyeho Internet, itsinda rye rifite ibimenyetso simusiga by’uko amajwi Komisiyo y’Amatora yatangaje atari ukuri.
Urukiko rw’Ikirenga rwa Uganda ni rwo rufite uburenganzira bwo kwakira ikirego kijyanye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu, gusa Bobi Wine avuga ko afite n’andi mahitamo arimo inkiko zo hanze y’igihugu.
Yunzemo ati: “Hari impamvu nyinshi tutemera ibyavuye muri aya matora uhereye ku rugomo twanyuzemo mu bikorwa byo kwiyamamaza. Dufite impapuro z’itora zibyemeza zo ku masite atandukanye, ibura ry’udusanduku tw’itora, itabwa muri yombi ry’abaduhagarariye ndetse n’ibindi bimenyetso byinshi bifatika tuzagaragaza mu butabera.”
Daily Monitor ivuga ko Bobi Wine atigeze ayigaragariza inkiko mpuzamahanga aziyambaza, binajyanye nuko nta n’urukiko nk’urwo ruzwi rujya ruburanisha ibyerekeye amatora, dore ko inkiko nka ICC ziburanisha ibyaha bya Jenoside, Intambara n’ibyibasiye inyoko muntu.
Cyakora cyo mu gihe Kyagulanyi yaba yiyambaje Urukiko rw’Ikirenga yamagana ibyavuye mu matora, si we wa mbere waba ubikoze. Nka Dr Kiiza Besigye yiyambaje ruriya rukiko incuro ebyiri (2006 na 2011) yemwe abacamanza bemeza ko hari amakosa yagiye abaho, gusa ntibatesha agaciro intsinzi za Museveni bitewe n’uko nta bimenyetso bihagije byagaragajwe byerekana ko amatora yibwe.
Muri 2016 Amama Mbabazi na we yiyambaje ruriya rukiko nyuma yo gutsindwa na Museveni, gusa abura ibimenyetso bifatika byerekana ko amatora yabayemo uburiganya.
Ku wa Gatandatu Tariki ya 16 Mutarama ni bwo Komisiyo y’Amatora muri Uganda yemeje ko Museveni yatsinze amatora, nyuma yo gutorwa ku majwi 58.64% mu gihe Bobi Wine wamukurikuye yagize 34.83%.
Patrick Oboi Amuriat wa FDC we yagize amajwi 3.24 %, Maj Gen (rtd) Mugisha Muntu wa Alliance for National Transformation (ANT) agira 0.65%, Nobert Mao wa Democratic Party yagize 0.56 mu gihe Gen Henry Tumukinde yagize 0.5%.
Bobi Wine yavuze ko yatsinze amatora, yungamo ko Komisiyo y’Amatora yari idafite amajwi yo ku masite yose y’itora.
Ati: “Turi gukusanya amajwi yacu kandi tuzerekana ko natsinze mu mucyo Gen Museveni muri aya matora. Niba Komisiyo y’amatora yigenga nk’uko babivuga, bazashyire amajwi ya buri site y’itora mu itangazamakuru ry’imbere mu gihugu.”
Bobi Wine yahamagariye Abanya-Uganda kwamagana ibyavuye mu matora, ngo kuko bitangaje kubona abantu baratoye ku bwinshi birenze ibisanzwe ariko hagatangazwa amajwi ya 1/2 cy’abatoye.


