Umuhanuzi wo muri Ghana witwa Ibrahim Daouda uzwi nka Ibra One avuga ko Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari azicwa mbere y’ukwezi kwa Werurwe 2021. Abinyujije kuri Instagram, Ibra One, umusore w’umukire uvuga ko ari umuhanuzi, yavuze ko itariki Buhari azicirwaho ayizi neza ariko ko ntayo yiriwe avuga ko kugira ngo izina ry’Imana rizigaragaze muri Ghana. Kutavuga itariki ngo bizemeza benewabo ko Imana ikora yagendewe ku byo yari yavuze kuri John Dramani Mahama. Yagize ati ” Perezida Buhari (Bubu)azicwa na…mbere ya Werurwe. Itariki ndayizi ariko sinirirwa nyivugaho kugira ngo Abanya-Ghana bamenye neza ibyo navuze kuri Mahama. Buhari ni we soko y’ibiri kuba muri Nigeria ariko hazaba amahoro n’umudendezo namara kwicwa.” Uyu muhanuzi wiberaho mu buzima bw’umurengwe, ntavugwaho rumwe mu bikorwa bye. Akunze gutabwa muri yombi na polisi ku bibazo bitandukanye.

Ibrahim Daouda yiberaho mu buzima buhenze

Ubutumwa bwa Ibra One

6 Responses
Perezida Buhari azicwa mbere ya Werurwe 2021- Ubuhanuzi
Bene aba ijambo ry’Imana ribite “abahanuzi b’ikinyoma”.Abantu nyamwinshi biyita Abahanuzi cyangwa Abakozi b’Imana (pastors,abapadiri,etc…).Ariko mu byukuri,baba bishakira ibyubahiro n’amafaranga.Imana idusaba kubahunga.Ikibazo nuko bagira abayoboke benshi.Bakababeshya ko babasengera bagakira indwara,bakirukana umwaku,inyatsi,karande,etc…Mu byukuri,baba ari abakozi ba Satani n’inda zabo nkuko ijambo ry’Imana rivuga.

Ubuhanuzi bwemerwa iyo busohoye

UBWO NTIYABESHE ?