Abasirikare ba Uganda bamaze iminsi bagose urugo rwa Bobi Wine wahataniye amatora tariki ya 14 Mutarama 2021, bakumiriye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) muri iki gihugu, Natalie E. Brown washatse kumusura.
Byabaye kuri uyu wa 18 Mutarama 2021, nk’uko Bobi Wine yabitangaje yifashishije urubuga rwa Twitter.
Uyu munyapolitiki yagize ati: “Muri iki kigoroba, Ambasaderi wa US muri Uganda yateye intambwe aza kunsura ariko yasubijweho n’abasirikare bangize imbohe n’umugore wanjye kuva mu minsi itanu ishize.”
Natalie Brown, Ambasaderi wa USA muri Uganda
Impamvu yamenyekanye yari ijyanye Ambasaderi Natalie mu rugo rwa Bobi Wine, ni ukugira ngo amenye uko ubuzima n’umutekano we bihagaze, nyuma yo kumenya ko uyu munyapolitiki afungiwemo n’abasirikare.
Ambasaderi Natalie aherutse kugirana ubwumvikane buke na Leta ya Uganda, bijyanye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu aherutse kuba. Tariki ya 13 Mutarama yafashe icyemezo cyo kutohereza itsinda ry’abagenzura aya matora, bitewe n’uko Komisiyo ya Uganda y’Amatora yari yanze abarenga 75% yari yasabye kohereza.
Kohereza umubare w’indorerezi iyi Ambasade yifuzaga, hari abanyapolitiki babibonye nk’aho biri mu mugambi wo gushaka kwivanga mu matora y’Igihugu, barimo Ofonwo Opondo P’Odel uyoboye urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru, tariki ya 13 Mutarama wagize ati: “Murirata. Abanyamahanga bashobora kuba inshuti ariko inshingano zacu z’ibanze nka Leta tuzifite ku baturage ba Uganda. Umugambi wanyu wo kwivanga urazwi neza.”
Ambasade ya USA ntiyarekeye gukomeza kotsa igitutu Leta ya Uganda kuko kuri uyu wa 18 Mutarama, yifashishije ijambo ryavuzwe na Martin Luther King Jr, yabujije Leta ya Uganda gukomeza gutoteza abanyapolitiki, iti: “Mu magambo ya Martin Luther King, Jr., ‘igihe gihora ari cyiza ngo hakorwe icyiza’. Ubu ni igihe cyiza ngo Leta ya Uganda ireke gutoteza abanyapolitiki batavuga rumwe nayo, yubahirize uburenganzira shingiro bwabo, ndetse yubahe umusanzu wabo mu muryango mugari wa Uganda.”


