Bamwe mu baturage bagaragaje ko batanyuzwe n’icyemezo cy’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 18 Mutarama 2021 yemeza Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali. Mu gihe hari ibyashingiweho hafatwa iki cyemezo, abaturage bamwe bihereje Twitter bavuga ko batunguwe, ko n’ubundi uwo atari wo muti, ko batuweho ibyemezo mu gihe hari n’abameranya na Leta kuri iyi ngingo. Uwitwa Museveni Joe kuri Twitter ati ” Wagira kuguma murugo nurukingo turi gukora” “Ariko nkibi koko?? ubuse muzi ko abanyarwanda bose bafite stock mungo ko mu itangazo ntaho numvise muvuga kugaburira abaturage.” – Uwase Ange “Aho bigeze ibi birakabije. None se abanyarwanda twabaye imyenda ko ari yo umuntu amesera igihe ashakiye? Ba Nyakubahwa mutuyobora rwose turabemera, turabubaha kuko mudushakira ibyiza, ariko rwose ibi byemezo muduturaho ni ukwisubiraho!” – Jean Bosco @Jeanhadv “Imyanzuro mufata yose itagira integuza mujye mumenyako ibangamira rubanda rugufi nkanjye wenda n’abandi duhwanyije ubushobozi,ubushishozi bwanyu bushingira ku makuru mwahawe na barubanda rugufi cg mubisoma kuri tweeter??ndababaye.God bless you”-Japhet “Ntago turi bugume mu rugo ntakintu muduhaye kizadutunga. Hari n’abavuga uyu mwanzuro wari ngombwa ku baturage “Abanyakigali mwihangane umuti usharira niwo uvura” – Elie Mutabazi “Izi ngamba nshya zifashwe ntago zitunguranye, byacaga amarenga hagihagarikwa amashuri mu mujyi wa Kigali.” – Isaac Kalimba “Murakoze kutumenyesha hakiri kare. ÃŽzî ngamba zari zikenewe kuko iyi Côvid-19 îri gukwîra hôse. Ariko sé ntaburyô iri tangazô ryà boneka hano ari ikinyarwanda kuko ahanini abenshi batazi ikingeréza? Nitwe 100‰ bireba kdi tugomba kubyubahiriza. Abenshi ntibazi uru rurimi”- Joseph Michael “Twishimiye Imyanzuro y’inama y’abaminisitiri byari bikwiriye rwose, Mureke duhangane na Covid-19 ntakujenjeka tuzayitsinda ntakabuza. Abaturage twese dukwiye kubyumva kandi tukabyubahiriza. Murakoze cyane” – Niyomugabo Jason “Ejo muzatange uruhushya umuntu ajye kuzana udukoresho kukazi twafasha umuntu kuba yakomeza akazi ari murugo. no kuba yatunganya neza ibikoresho neza kugirango hatazagira ibyangirika nko kuzimya ama machine”-Neema “UYUMUTI URASHA RIRA ARIKO UZIYE IGIHE REKA TWIHANGANE TUWUNYWE.MURAKOZE!”-Jean Pierre Nzabahimana Muri rusange, aho BWIZA yateye akajisho bigaragara ko hari impande ebyiri zatanze ibitekerezo kuri Guma mu rugo y’ i Kigali. Ubuyobozi bwavuze ko izi ngamba ku Mujyi wa Kigali zitewe n’uko wonyine wihariye 61% by’abantu bashya banduye Covid-19 kuva uyu mwaka watangira. Ku bafite ibibazo byihariye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yabwiye RBA ko abaturage bamenya neza ko Leta yabo ishyira mu gaciro, bityo ko yiteguye kumva ufite ikibazo cyihariye, ikagikemura. Ku bijyanye n’ababeshwagaho no kurya ari uko bakoze, Minisitiri Shyaka yavuze ko mu gihe Kigali yose yashyizwe muri Guma mu Rugo hateguwe gahunda yo gutanga ibiribwa ku bantu bigaragara ko babikeneye, iyi gahunda ikaba ihuriweho n’inzego za Leta zinyuranye.
Ibikorwa imbere impapuro zimuhondo inyuma”-Kayitare Benon

16 Responses
Wagira ngo kuguma mu rugo ni urukingo turi gukora-Hari abatanyuzwe na Guma mu Rugo y’ i Kigali
Uyu mwanzuro urabangamye kdi si mwiza niba abo bayobozi babayeho neza twe turya ari uko twahagurutse tugakora

Kamanzi wowe uhangayikishijwe no kubura ibiryo, ariko ubu nandika ngusubiza, hari abarwayi baryamye hirya no hino mu bitaro byo mu gihugu, cyane cyane iby’i KIGALI, bahangayikishijwe no kubura umwuka, bamwe barembye cyane hafi kuva kuri iyi isi. WARI UZI KO iyo baduha guma mur rugo nko mu byumweru 3 bishize, tuba dufite indembe nke mu bitaro. Ejo n’ujyayo se ibyo biryo uzongera no kubirota? LETA IREBERERA inyungu z’abaturage bayo. N’abo ni abantu. Izo ngaruka zibageraho byanze bikunze. Kuko nabo bakenera ibyo ukenera kugirango ubeho. Kandi ntabwo baba muyindi si. Baba muri uru RWANDA; Barahaha nkawe, bafite abana biga, barahinga, barorora. Wimera nkawa mugabo wanyagiranywe n’abandi AKAVUGA NGO MUCECEKE NJYEWEHO NABOZE. Isi yose ihanganye n’iki kibazo, si umwihariko w’uRWANDA; NDABONA UWAGUTIZA KUTUYOBORA WATUMARISHA COVID 19. Itonde, tuza, akariro gake na feri.

Think twice before talking,none se ubu kubonye covid imaze kubasumbiriza ntimwatangira kuvuga ngo leta ntiyitaye kubantu covid irimo kwica ngo bibereye munyungu zabo ,ubuse nibo bifuza ko igihugu gisubira intuma
Wagira ngo kuguma mu rugo ni urukingo turi gukora-Hari abatanyuzwe na Guma mu Rugo y’ i Kigali
Think twice before talking,none se ubu kubonye covid imaze kubasumbiriza ntimwatangira kuvuga ngo leta ntiyitaye kubantu covid irimo kwica ngo bibereye munyungu zabo ,ubuse nibo bifuza ko igihugu gisubira intuma
Wagira ngo kuguma mu rugo ni urukingo turi gukora-Hari abatanyuzwe na Guma mu Rugo y’ i Kigali
Uyu mwanzuro urabangamye kdi si mwiza niba abo bayobozi babayeho neza twe turya ari uko twahagurutse tugakora
Wagira ngo kuguma mu rugo ni urukingo turi gukora-Hari abatanyuzwe na Guma mu Rugo y’ i Kigali
Ubu bamwe bungukira mu kurya imfashanyo iba yagenewe abatishoboye batangiye ku mwenyura ko bangeye bariye babayobozi binsego zo hasi nabo bitangaga imfashanyo bashingiye kukuba urumusiramu cg uvuka aha za nyamirambo ubu nabo barashubijwe . Genda Rwanda rw’ibibazo igihumbi.

Ntituri inyamanswa turabantu Kandi batekereza

aha ese abo bakenera izonkunga ngo bamwe nabamwe nabahe? niba baradufugiranye mungo nkibimuga bakunvako bagomba kujonjora baha bamwe ifashanyo baba bunvako abadi tubikurahe kdi baba badufugiranye. Ahaa nakumiro. Bamwe babayeho neza naho Twe tuzicirwa mugo ninzara mbese byo ntago bibahagayikishij. Ntibindeba Hahaa yesuwe tabara igihugu cyacu pe

Turenze inyamaswa hubwo. Yesu mukiza dutabare kuko turapfa fuhagaze pe