Umusore wiga amategeko mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza ya Kampala International University, witwa Dennis Zziwa, yajyanywe kwa muganga nyuma yo gukomereka ubwo yakinaga yerekana ubuzima bwa Yesu Kristo mu gikorwa cyo kuzirikana inzira y’umusaraba.
Ibi byabereye mu rusengero rwa Our Lady of Africa Church ruherereye i Mbuya, mu gihugu cya Uganda, mu gihe abakirisitu bizihizaga uwa Gatanu mutagatifu.
Mu gihe cyo gukina ibi bice bigaragaza imibabaro ya Yesu, Dennis yakubiswe bikomeye, gusa biza kumuviramo gukomereka kurenze uko byari biteganyijwe.
Abakozi ba Croix-Rouge bahise bamutabara bamuhaye ubuvuzi bw’ibanze aho byabereye, mbere y’uko ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Lamone Health Center kiri i Luzira kugira ngo yitabweho byisumbuyeho.
Nubwo ibi bikorwa bisanzwe bikorwa mu rwego rwo kwibuka imibabaro ya Yesu Kristo, iyi mpanuka yagaragaje impungenge ku mutekano w’ababigizemo uruhare, cyane cyane abakinnyi bagaragaza ayo mateka mu buryo bw’imbona nkubone.


