Abakinnyi babiri bakiniraga amakipe yo mu Rwanda mu mikino yo gusiganwa ku magare, Areruya Joseph na Mugisha Samuel kuri ubu berekeye mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo mu gihugu cy’Afurika y’Epfo isanzwe ikinamo umunyarwanda Adrien Niyonshuti.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu marushanwa ya Tour du Rwanda aheruka kubera mu Rwanda aba basore b’abanyarwanda bombi bari bitwaye neza aho Mugisha Samuel yegukanye ibihembo byose by’umukinnyi uzi guterera kurusha abandi naho Areruya we akegukana etape akanaza mu myanya y’imbere ku rutonde rusange,
Ibi bigomba kuba ari byo byahesheje aba basore amahirwe yo kuba bakwerekeza gukomereza uyu mukino w’amagare hanze y’u Rwanda,
Areruya Joseph yamaze kwemeza ko aya makuru ari ukuri aho yagize ati “Amasezerano twamaze kuyabona ndetse twaranayasinye igisigaye ni ukujya gutangira imyitozo,”

Aba basore bazasanga muri Dimension Data ikunze gukorera ibikorwa byayo byose mu gihugu cy’Ubutaliyani undi munyarwanda Adrien we ukinira ikipe y’abakuru mu gihe abandi banyarwanda bari bari muri muri iyi kipe, Ndayisenga Valens na Uwizeyimana Bonavanture bakiniraga iyi kipe bo kuri ubu barangije amasezerano yabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ndayisenga Valens niwe uheruka kwegukana irushanwa rya Tour du Rwanda 2016.
Mugisha Samwel ufite imyaka 19 y’amavuko kuri ubu niwe ufatwa nk’umukinnyi uzi kuzamuka mu Rwanda mu gihe Areruya Joseph we ufite imyaka 20 yari yaje ku mwanya wa 5 ku rutonde rusange rwa Tour du Rwanda 2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


