Ari mu mazi abira nyuma yo kugaragaza amashusho y’umwana we yamuziritse umugozi mu ijosi

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Nauremon Jampasert w’imyaka 28 y’amavuko ari mu mazi abira nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto y’umwana we w’umwaka umwe yamuziritse umugozi mu ijosi, munsi hariho amagambo ko agiye kumumanika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore wo mu mujyi wa Bankok muri Thailand yavuze ko ibi yabikoze kuko se w’umwana yanze gufata telefone ngo baganire ku buryo bakwita ku mwana wa bo.
Jampasert yakomeje avuga ko nubwo yerekanye amafoto y’umwana we yamuziritse umugozi mu ijosi nk’ugiye kumumanika, ko adahita amwica ahubwo ko nashaka kumwica azamujyana ahandi hantu hatazwi akamwica mu gihe uwamuteye inda ye azaba akomeje kumutererana.
Mu mashusho uyu mugore yifashe ari kuzirika umwana we, uyu mugore yayashyize ku mbuga nkoranyambana n’amagambo agira ati”Nutaza kumufata uyu munsi uzabona ikizakurikiraho. Wanze gufata telefone.”
Aya mashusho ngo uyu mugore yayoherereje umugabo we ayanyuza no kuri nyirabukwe ndetse no kuri baramukazi be bityo bituma inkuru iba kimomo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu, insego z’umutekano ziri guhigisha uruhindu uyu mugore nyuma yo kubona aya mashusho, zivuga ko nubwo ibyo yagaragaje cyangwa yavuze atabishyira mu bikora, ariko ko ririya ari itotezwa yakoreye umwana muto.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *