Arkiyepiskopi wa Cantebury yabwiwe ko kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda atari ukubura ubukirisitu

Sangiza iyi nkuru

Gushyigikira politiki ya guverinoma yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda ntabwo ari ukutagira ubukirisitu, nk’uko abahanga mu by’amadini bakomeye babwiye Arkiyepiskopi wa Canterbury .

Bavuze ko byemewe ko Guverinoma yohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda kugira ngo bibuze abandi bimukira gufata ingendo ziteye akaga mu bwato buto.

Nk’uko byatangajwe muri raporo ya Policy Exchange, umufilozofe w’Umugaturika, John Finnis, yavuze ko nta kintu kibi cyangwa gikwiye gushidikanwaho kuri iyi politiki.

Nigel Bigger, umupadiri w’Umwangilikani akaba n’umwarimu muri Oxford, yavuze ko kwita ku muntu utazi, nk’uko amavanjiri abisaba, bishobora no kubamo gutuza abasaba ubuhungiro mu Rwanda nk’uko iyi nkuru dukesha The Telegraphy ivuga.

Dr Michael Nazir Ali wahoze ari umwepiskopi w’Umwangilikani wa Rochester winjiye muri Kiliziya Gatolika, yavuze ko ikibazo cyo kwirukana abimukira bageze mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko “gikomeye” kubera ibibazo byo kubakurayo bamaze kwambuka Umuyoboro.

Avuga ku gikorwa cy’abashinzwe kurinda umupaka wa Australia cyo gushyira abinjiye mu gihugu mu buryo butemewe muri Nauru no mu bindi birwa, yavuze ko politiki yashoboye kubuza abasaba ubuhungiro gukora ingendo z’inyanja.

Ibi bitekerezo byaje bibanziriza ikiganiro mpaka, gitegerejwe kuri uyu wa Gatanu cyahamagajwe na Arkiyepiskopi wa Canterbury, Justin Welby, aho biteganijwe ko anenga politiki y’u Rwanda. Yavuze ko guhereza inshingano z’u Bwongereza u Rwanda “binyuranye na kamere y’Imana”.

Prof Bigger yavuze ko abayobozi b’amatorero barimo na Arkiyepiskopi bashoboraga kuvuga ko bashyigikiye imipaka ifunguye kandi bigaragara ko birengagije igisobanuro k’imiterere itemewe yo kwambuka Umuyoboro.

Yakomeje agira ati: “Mu kumvikanisha neza ko abagerageza kwinjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko batazahabwa ubuhungiro hano, politiki ya Guverinoma igamije gukuraho ingamba zitera abanyabyaha kwinjiza abantu mu buryo butemewe n’amategeko kandi buteje akaga abantu bari mu bwato bambuka Umuyoboro n’inkengero zawo basezeranya kurokora ubuzima ”.

Ati: “Politiki nk’iyi ishobora gukumira rwose kandi irashobora gutenguha abasaba ubuhungiro mu buryo butemewe no kubabuza gutura burundu mu Bwongereza, ariko ntibuze ubwitonzi cyangwa impuhwe. Nta nubwo bigaragara ko bitubahiriza agaciro ka muntu…”

Prof Finnis yavuze ko ibyifuzo bya Arkiyepiskopi ku nzira “zifite umutekano kandi zemewe n’amategeko” bitazakemura iki kibazo kuko hari impunzi nyinshi cyane kuruta iz’u Bwongereza bushobora kwemera kandi buri wese utemerewe azakomeza kugira amahitamo yo kwambuka Umuyoboro mu buryo butemewe n’amategeko.”

Ati: ” Arkiyepiskopi na bagenzi be benshi babirwanya batekereje kuri iki kibazo bitonze, babona ko politiki bashaka ari akarengane kandi ari mbi”.

Ati: “Gahunda yonyine ishyize mu gaciro, ya kimuntu kandi ikwiye yo kwakira impunzi mu Bwongereza ni imwe yo guhagarika abasaba ubuhungiro binjira mu buryo butemewe bava mu bihugu bitekanye ari ko bakira impunzi za nyazo, zatoranyijwe na UNHCR.”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Arkiyepiskopi wa Cantebury yabwiwe ko kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda atari ukubura ubukirisitu
    Yes.nimutwibukenka.congo,byanze.babyeyimurakoze.imana.ibahumugisha

  2. Arkiyepiskopi wa Cantebury yabwiwe ko kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda atari ukubura ubukirisitu
    Yes.nimutwibukenka.congo,byanze.babyeyimurakoze.imana.ibahumugisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *