Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA) ryaciye Arsenal amande angana na £65,000 kubera kudashobora kugenzura imyitwarire y’abakinnyi bayo, nyuma y’ikarita itukura yahawe Myles Lewis-Skelly mu mukino wa Premier League wabahuje na Wolverhampton Wanderers ku wa 25 Mutarama 2025.
Lewis-Skelly yahawe ikarita itukura nyuma yo gukora ikosa kuri Matt Doherty mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ibi byatumye abakinnyi ba Arsenal bakikiza umusifuzi Michael Oliver bamugisha impaka ku cyemezo yafashe. Iki cyemezo cy’ikarita itukura cyaje gushyigikirwa na VAR, iyobowe na Darren England.
Nubwo Arsenal yaje gutsinda ubujurire ku cyemezo cy’ikarita itukura ndetse n’ibihano by’imikino itatu yari yahagaritswe, FA yatangaje ko ikipe igomba kwishyura ayo mande kuko abakinnyi bayo bagaragaje imyitwarire itari myiza ubwo basatiraga umusifuzi.
Mu nyandiko yatanzwe n’akanama ku bugenzuzi bwigenga, Arsenal yemeye ko koko abakinnyi bayo bitwaye nabi mu minota ya nyuma y’igice cya mbere. Gusa, ubuyobozi bw’ikipe bwagaragaje ko abakinnyi bayo batigeze bagaragaza imyitwarire mibi, ubugome, cyangwa amagambo ateye isoni, ahubwo ngo bari bagamije gusa kumenya icyo VAR yari buvuge ku cyemezo cy’umusifuzi.
Nubwo Arsenal yemeye icyaha, iyi kipe ivuga ko icyemezo cy’ikarita itukura cyari kigayitse, bityo imyitwarire y’abakinnyi bayo yari igisubizo cy’amarangamutima kuri icyo cyemezo cyari cyafashwe.


