Arsene Wenger yahakanye amakuru ko ashobora gusimbura umutoza wa Fc Barcelona, Enlique

Sangiza iyi nkuru

Nyuma gato y’uko umutoza w’ikipe ya Fc Barcelona Luis Enrique atangaje ko nyuma y’iki gihembwe azahita ava ku gutoza iyi kipe, abantu batandukanye batangiye gukwirakwiza amakuru ko Arsene Wenger yaba ari umwe mu bantu bashobora guhatanira uriya mwanya ariko we akaba babihakanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma yo gutsinda ikipe ya Sporting Gijon ibitego 6-1 kuwa gatatu w’iki cyumweru, nibwo umutoza wa Barca, Luis Enrique yahise atangaza ko atazakomeza aka kazi ke ahubwo ko ashobora kuzahita yigira mu kiruhuko.
Naho Wenger wakekerwagaho kuba ari umwe mu bazahatanira akazi ko kumusimbura, akaba yahise atangaza ko azakomeza kuba umuyobozi w’ikipe ya Arsenal no mu bihe bizaza aho kugira ngo ajye gutoza iriya kipe. Yagize ati”Akazi ko gutoza ikipe ya Fc Barca ntabwo kanshishikaje na mba. Nzakomeza gukorana na Arsenal kuko sinshaka kuva kuri stade ya Emirates.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa yakomeje avuga ko nubwo ari gukomeza gushakisha akazi ahandi ariko ko ako gutoza iriya kipe ko katazi mu mirimo ari gushaka ariko ko mu gihe atarakabona agomba kuba akomezanyije n’ikipe ye bamaranye imyaka isaga 20.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *