Umutoza w’ikipe ya Arsenal , Arsene Wenger yeruye atangaza ko akeneye umusore Valencia ukinira Manchester United kuko ngo abona yujuje ibisabwa ngo abe yamukinisha nka rutahizamu wafatikanya na Olivier Giround.

Nyuma yuko Arsenal igiye inanirwa kugura abakinnyi bakomeye ndetse abo igerageje kwegera hakaba ikibazo cyo kutumvikana ku mafaranga, ngo ubu noneho ishobora kuba igiye gusinyisha Valencia wari usanzwe afatiye runini Man Utd.
Ibi byagarutsweho na Wenger ko yifuza kugeza ikipe atoza mo rwego rwo hejuru akaba ariho ashingira avuga ko ikipe ikeneye rutahizamu ufite inararibonye .
Ibyo kandi byatangajwe mu gihe umuyobozi w’ikipe ya Arsenal yatangaje ko iyi kipe idashobora gusohora amafaranga menshi ngo ikunde irushanwe n’andi makipe bihanganye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati” turimo kwiruka ku masoko dushaka abakinnyi beza ariko ntibyitezwe ko tugomba gusohora amafaranga menshi gusa dukomeje gukoresha uburyo bushoboka ngo Wenger azamure ikipe”.
Ni kenshi abakunzi ba Arsenal bagenda bijujutira ko Wenger atarekura amafaranga afatika ngo agure abakinnyi bashoboye aho badatinya kuvuga ko mu gihe atayarekuye gutwara igikombe cya Championa bizamukomerera bikaba byanamuviramo kwirukanwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


