Ni mukiganiro n’abanyamakuru ubwo Arsene Wenger yatangaje ko Arsenal byanga byakunda izatsinda Man Utd mu mukino uzabahuza kuri iki cyumweru tariki ya 28 Gashyantare 2016.
Ibyo yabivuze ashingiye ku kuvunika kw’abakinnyi ba Man U bityo ngo bikaba bizatanga icyuho ikipe ya Arsenal ikanyeganyeza inshundura ku buryo bworoshye.

Uyu mutoza abajijwe icyo avuga kuri Louis Van Gaal utorohewe n’ibihe arimo, yatangaje ko adafite byinshi yabivugaho, ahubwo ko bihugiyeho muri iyi minsi isatira impera z’irushanwa rya Premier League.
Wenger yagize ati “nta byinshi mfite byo kuvuga kuri Louis Van Gaal, Gusa icyo nzi n’uko mwubaha! ariko ntibikuyeho ko ku kibuga Old Trafford tuzahakorera ibitangaza kuri iki cyumweru.”
Yakomeje agira ati “ iyi minsi isatira impera z’iri rushanwa ubu twihugiyeho nk’uko mubizi ko Arsenal ari ikipe ikomeye, kuba nubaha Van Gaal ntibizakuraho imyitwarire myiza ku bakinnyi banjye izaduhesha intsinzi kuri uyu mukino”
“muri iri rushanwa amakipe menshi agenda atakaza amanota umunsi ku wundi, ariko twebwe tukarushaho kwiyubaka, ntituzi amanota akenewe ku bagomba kwegukana irushanwa, gusa twizeye igikombe”
Aya makipe agiye kongera guhura nyuma yaho mu mpera z’umwaka wa 2015 Arsenal yatsinze Man Utd 3-1 ubu hakaba hategerejwe uyu mukino wo kwishyura.
Kugeza ubu ku rutonde rwa Premier League Man Utd irushwa amanota 12 na Leicester iri ku mwanya wa mbere, naho Arsenal ikaza ku mwanya wa 3 inganya na Tottenham amanota 51.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


